Idini ya Islamu itugira inama yo kubaha abafasha bacu
Kubaha abafasha bacu hamwe n’umuryango wose muri rusange ni ikintu cyahawe agaciro kandi kitabwaho cyane mu idini ryacu rya Islam kuko ari wo soko y’ibibyiza byose kandi akaba ari nawo soko y’ubwangizi bwose.
Intumwa y’Imana na Ahlu Bayti bayo (as) bo nk’itara ritumurikira bahora batugira inama ku bijyanye n’umuryango aho umwe mu buzukuru b’Intumwa Imam Ridha (as) yagize ati:
«أَقْرَبُکُمْ مِنِّی مَجْلِساً یَوْمَ الْقِیَامَةِ أَحْسَنُکُمْ خُلُقاً وَ خَیْرُکُمْ لِأَهْلِهِ»
“Uzaba anyegereye cyane kurusha abandi ku munsi w’imperuka, ni umunyamico mwiza kubarusha hamwe n’umwiza ku muryango we.”
📚 Uyun Akhibar al-Ridha (as) h2، ur38
Nitwubaha imiryango yacu natwe tuzubahwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka.