Muri rusange ibyo Amir al-muminin Ali mwene Abitalib (alayhi salaam) yavuze abwira abasangirangendo be; igihe yababwiraga ingorane zizabaho ku munsi w’urubanza yaragize ati:

تَجَهَّزُوا رَحِمَكُمُ اللهُ! فَقَدْ نُودِيَ فِيكُمْ بِالرَّحِيلِ، وَأَقِلُّوا الْعُرْجَةَ عَلَى الدُّنْيَا، وَانْقَلِبُوا بِصَالِحِ مَا بِحَضْرَتِكُمْ مِنَ الزَّادِ، فإنَّ أَمَامَكُمْ عَقَبَةً كَؤُوداً، وَمَنَازِلَ مَخُوفَةً مَهُولَةً، لاَبُدَّ مِنَ الْوُرُودِ عَلَيْهَا، وَالْوُقُوفِ عِنْدَهَا
وَاعْلَمُوا أَنَّ مَلاَحِظَ الْمَنِيَّةِ نَحْوَكُمْ دَانِيَةٌ، وَكَأَنَّكُمْ بِمَخَالِبِهَا وَقَدْ نَشِبَتْ فِيكُمْ، وَقَدْ دَهَمَتْكُمْ فِيهَا مُفْظِعَاتُ الاُْمُورِ، وَمُعْضِلاَتُ الْمحْذُورِ. فَقَطِّعُوا عَلاَئِقَ الدُّنْيَا، وَاسْتَظْهِرُوا بِزَادِ التَّقْوَى.

Allah ni abagirire imbabazi!

Mwitegurire impamba muzakoresha ku rugendo kubera ko ibyo gutangira urwo rugendo byamaze gutangazwa.

Mufate igihe mugifite kuri iyi si nk’igihe kigufi cyane, maze mugarukire Allah mujyanye impamba nziza uko bishoboka, kubera ko mu by’ukuri imbere yanyu hari ikibaya kitoroshye kwambuka, hakaba hari n’ubuturo buteye ubwoba, kandi burimo ibibazo.

Ariko ibyo aribyo byose mugomba kuzagerayo kandi mukaba muri bwa buturo kandi nimumenye ko amaso y’urupfu aje abegera, ni nkaho mwamaze kugera mu mikaka yarwo rukaba rwamaze kubakacira, no kubashyira mu bizazane bikomeye kandi binateye ubwoba.

Ni uko rero mukwiriye kwizituraho umugozi ubaziritse kuri iyi si, ahubwo mukifashisha impamba yo gutinya Allah.

_______________

-NAHDJU AL-BALAGHA; imbwirwaruhame ya 204

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here