ISI NTABWO ISHUKANA!

Ni kenshi tubona abantu bijanditse mu byaha maze ukumva abandi bavuga ko ari isi yabashutse ariko nyamara si ko bimeze ahubwo ni imitima yabo yinangiye rwose, kuvuga ko ari isi yabashutse ni urwitwazo gusa nta kindi.

Mu mbwirwaruhame ya magana abiri na makumyabiri na gatatu iboneka mu gitabo “NAHDJU AL-BALAGHA” umuyobozi w’abemeraMana ari we Ali mwene Abit Twalib (alayhi salam) yaragize ati:

…وَحَقّاً أَقُولُ! مَا الدُّنْيَا غَرَّتْكَ، وَلكِنْ بِهَا اغْتَرَرْتَ، وَلَقَدْ كَاشَفَتْكَ الْعِظَاتِ، وَآذَنَتْكَ عَلَى سَوَاء، وَلَهِيَ بِمَا تَعِدُكَ مِنْ نُزُولِ الْبَلاَءِ بِجِسْمِكَ، وَالنَّقْصِ فِي قُوَّتِكَ، أَصْدَقُ وَأَوْفَى مِنْ أَنْ تَكْذِبَكَ، أَوْ تَغُرَّكَ، وَلَرُبَّ نَاصِح لَهَا عِنْدَكَ مُتَّهَمٌ، وَصَادِق مِنْ خَبَرِهَا مُكَذَّبٌ، وَلَئِنْ
تَعَرَّفْتهَا فِي الدِّيَارِ الْخَاوِيَةِ، وَالرُّبُوعِ الْخَالِيَةِ، لَتَجِدَنَّهَا مِنْحُسْنِ تَذْكِيرِكَ، وَبَلاَغِ مَوْعِظَتِكَ، بِمَحَلَّةِ الشَّفِيقِ عَلَيْكَ، وَالشَّحِيحِ بك! وَلَنِعْمَ دَارُ مَنْ لَمْ يَرْضَ بِهَا دَاراً، وَمَحَلُّ مَنْ لَمْ يُوَطِّنْهَا مَحَلاًّ! وَإِنَّ السُّعَدَاءَ بالدُّنْيَا غَداً هُمُ الْهَارِبُونَ مِنْهَا الْيَوْمَ.
إِذَا رَجَفَتِ الرَّاجِفَةُ، وَحَقَّتْ بِجَلاَئِلِهَا الْقِيَامَةُ، وَلَحِقَ بِكُلِّ مَنْسَك أَهْلُهُ، وَبِكُلِّ مَعْبُود عَبَدَتُهُ، وَبِكُلِّ مُطَاع أَهْلُ طَاعَتِهِ، فَلَمْ يُجْزَ فِي عَدْلِهِ وَقِسْطِهِ يَوْمَئِذ خَرْقُ بَصَر فِي الْهَوَاءِ، وَلاَ هَمْسُ قَدَم فِي الاَْرْضِ إِلاَّ بِحَقِّهِ.
فَكَمْ حُجَّة يَوْمَ ذَاكَ دَاحِضَة، وَعَلاَئِقِ عُذْر مُنْقَطِعَة!
فَتَحَرَّ مِنْ أَمْرِكَ مَايَقُومُ بِهِ عُذْرُكَ، وَتَثْبُتُ بِهِ حُجَّتُكَ،
وَخُذْ مَا يَبْقَى لَكَ مِمَّا لاَ تَبْقَى لَهُ، وَتَيَسَّرْ لِسَفَرِكَ، وَشِمْ بَرْقَ النَّجَاةِ، وَارْحَلْ مَطَايَا التَّشْمِيرِ

…”Ndababwiza ukuri ko isi itabashutse ahubwo ari mwebwe mwiteye ko ibashuka.

Isi yabakuriyeho insika zabakingirizaga, maze ibaha amasomo ku buryo bungana kandi muri ibyo byose yari yarabanje kubamenyesha ku bibazo imibiri yanyu yari kuzahura nabyo no kugabanuka kw’imbaraga zanyu, isi ku birebana n’amasezerano yayo yabaye umunyakuri n’umwizerwa ku buryo nta kinyoma na kimwe yigeze ibabwira cyangwa ibabeshye.

Hari ibintu byinshi bikubaho ari ukugira ngo biguhe isomo, ariko wowe ntubyiteho ahubwo ukabinenga, kandi byanakubwiza ukuri ukabihakanya, niba usobanukirwa iyi si ubitewe no kubona amazu yasenyaguritse, n’andi atagira abayatuyemo, uzabisangamo amasomo meza yo kukwigisha no ku kwibutsa, ubwo nibwo uzabona isi nk’umuntu ushishikajwe no kumurinda icyakurimbura.

Isi ni ubuturo bwiza bw’umuntu uwo ariwe wese utayifata nk’ubuturo bwe, kandi ikaba ari n’ahantu heza ho kuba ku muntu uwo ariwe wese utayifata nk’ahantu yakwifuza kuzaba iteka ryose.

Ni uko rero, ubu mukwiriye gufata ingamba zizatuma inzitwazo zanyu zifatwa nk’izemewe, ndetse no kwinginga kwanyu nako kukemerwa, mu bintu byo kuri iyi si bibaho igihe gito mukuremo ibyo muzabana nabyo mu buzima bwo ku isi izaza, mutegurire urugendo rwanyu, muhange amaso yanyu ku kurabagirana ko kubohoka, kandi mujye muhora musa nk’abantu bafunze imizigo mwiteguye gutangira urugendo igihe icyo aricyo cyose.

____________

-NAHDJU AL-BALAGHA, IMBWIRWARUHAME YA 223

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here