Umuyobozi w’abemeraMana bamwe bita Khalifa wa kane ariwe Ali mwene Abi Twalib (alaykum salaam) ubwo yari amaze gushyingura umufasha we akaba n’umukobwa w’Intumwa y’Imana yacu yahagaze hafi y’igituro cye aravuga ati:

السَّلاَمُ عَلَيْكَ يَا رَسُولَ اللهِ عَنِّي، وَعَنِ ابْنَتِكَ النَّازِلَةِ فِي جِوَارِكَ، وَالسَّرِيعَةِ اللَّحَاقِ بِكَ!
قَلَّ يَا رَسُولَ اللهِ، عَنْ صَفِيَّتِكَ صَبْرِي، وَرَقَّ عَنْهَا تَجَلُّدِي، إِلاَّ أَنَّ لِي فِي التَّأَسِّيِ بِعَظِيمِ فُرْقَتِكَ، وَفَادِحِ مُصِيبَتِكَ، مَوْضِعَ تَعَزّ، فَلَقَدْ وَسَّدْتُكَ فِي مَلْحُودَةِ قَبْرِكَ، وَفَاضَتْ بَيْنَ نَحْرِي وَصَدْرِي نَفْسُكَ، «إنَّا لله وَإِنَّا إِلَيْهِ رَاجِعُونَ».
فَلَقَدِ اسْتُرْجِعَتِ الْوَدِيعَةُ، وَأُخِذَتِ الرَّهِينَةُ! أَمَّا حُزْنِي فَسَرْمَدٌ، وَأَمَّا لَيْلِي فَمُسَهَّدٌ، إِلَى أَنْ يَخْتَارَ اللهُ لِي دَارَكَ الَّتِي أَنْتَ بِهَا مُقِيمٌ.
وَسَتُنَبِّئُكَ ابْنَتُكَ [بِتَضَافُرِ أُمَّتِكَ عَلَى هَضْمِهَا]، فَأَحْفِهَا السُّؤَالَ، وَاسْتَخْبِرْهَا الْحَالَ، هذَا وَلَمْ يَطُلِ الْعَهْدُ، وَلَمْ يَخْلُ مِنْكَ الذِّكْرُ. وَالْسَّلاَمُ عَلَيْكُمَا سَلاَمَ مُوَدِّع، لاَ قَال وَلاَ سَئم، فَإنْ أَنْصَرِفْ فَلاَ عَنْ مَلاَلَة، وَإِنْ أُقِمْ فَلاَ عَنْ سُوءِ ظَنٍّ بِمَا وَعَدَ اللهُ الصَّابِرِينَ.

“Amahoro abe kuri wowe Ntumwa y’Imana no ku mukobwa wawe wagukurikiye vuba!.

Yewe Ntumwa y’Imana! Kwihangana kwanjye kwabaye guke (bitewe n’urupfu) rw’umutoni wawe.

Rwose nananiwe kwihanganira uburemere bw’aka kaga (kangwiriye), uretse ko nabaye ubukombe mu kwihanganira ibizazane, ubwo nabashije kwihanganira ishavu natewe no gutandukana nawe, ishavu nagize ubwo wari warembye, umutwe wawe uri ku gituza cyanjye, n’igihe naseguraga umurambo wawe muri mwanandani.

Mu by’ukuri turi aba Allah kandi iwe ni ho dusubira.

Indagizo yashubijwe, hafatwa ingwate, naho ishavu ryo nzarihorana, no mu ijoro sinzongera kubasha gusinzira kugeza igihe Allah azampitiramo kubasanga aho muri.

Umukobwa wawe azakubwira uburyo abiyise abayoboke bawe bifatanyije mu kumurenganya.

Umubaze uko yasize ibintu byifashe arabikubwira, ibyo byose barabikora mu gihe nta gihe gishize ubavuyemo utari wanibagirana.

Mugire amahoro, amahoro mwifurijwe (n’uwasabitswe n’ishavuye), ubasezera ariko atabitewe no gucika intege, niba nagiye (imva ku imva) simbitewe no kurambirwa, niba nzama ntacibwa intege no kukubura, nzaba mbitewe no kurindira ibihembo Allah yasezeranyije abihangana.”

____________________

-NAHDJU AL-BALAGHA, IMBWIRWARUHAME YA 202

🔹Kuki se tuvuga ngo abashia ni abakafiri kubera ko batuka abaswahaba noneho abishe umutako w’amaso y’Intumwa bo bakagumya kuba abaislam?!

🔸Ari abatutse abaswahaba ari n’abishe umukobwa w’Intumwa ni bande baba ari abakafiri kurusha abandi?!

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here