Ni ikihe kimenyetso cyanyereka ko nishimiwe n’Imana?
رُويَ أنّ موسى عليه السلام قالَ: يا رَبِّ أخبِرْني عن آيَةِ رِضاكَ عن عَبدِكَ ، فَأوحَى اللّه ُ تعالى إلَيهِ: إذا رَأيتَني اُهَيِّئُ عبدِي لطاعَتِي وأصرِفُهُ عن مَعصِيَتي ، فذلكَ آيَةُ رِضايَ؛
Byakiriwe ko rimwe Nabi Musa (as) yabajije Imana ati:
“Yewe Nyagasani! Mbwira ku kimenyetso cyigaragaza ko wishimiye umugaragu wawe”.
Ni uko Imana imuha wahyi imubwira iti:
“Nuzabona ndigutegura umugaragu wanjye kunyumvira ndimo no kumushyira kure yo kuncumuraho, icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko namwishimiye”.
[Igihe cyose uziyumvamo igishyuhirane cyo kugandukira Imana uzahite ugiha umutima wawe aricyo cyiwuyobora bizatuma uguma mu mpuhwe z’Imana kandi ikindi ugomba kumenya ni uko aho uba utangije intambara ikomeye hagati yawe na shaytwani ugomba gushikama rero.]
Imana ikomeza ibwira Nabi Musa(as) iti:
️ «إِذَا رَأَیتَ نَفسَک تُحِبُّ المَسَاکینَ وَ تُبغِضُ الجَبَّارِینَ
فذلِكَ آيَةُ رِضاىَ».
“Igihe uzabona umutima wawe arimo akunda abatishoboye arimo no kwanga abibone, abirasi n’abishyira hejuru, icyo nacyo ni kimenyetso cyo kwishimirwa”.
[Ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko nkunda abatishoboye ni ugohorana umutima wo kubafasha ]
[📚Biharul Anwar umz 67 urp 26- 27]