Ubugandukira Mana bukunzwe cyane kurusha ubundi ni ubuhe?!
Muri Hadith izwi ku izina rya “MI’IRAJ” umuyobozi w’abemera Mana Ali mwene Abitalib (as) yavuze ko Imana yabwiye Intumwa yayo (saww) iti:
«… يا أحمَدُ، لَيسَ شَيءٌ مِنَ العِبادَةِ أحَبَّ إلَيَّ مِنَ الصَّمتِ وَالصَّومِ؛ فَمَن صامَ و لَم يَحفَظ لِسانَهُ كانَ كَمَن قامَ و لَم يَقرَأ في صَلاتِهِ، فَاُعطيهِ أجرَ القِيامِ و لَم اُعطِهِ أجرَ العابِدينَ»
…Yewe Ahmad! Nta kintu nkunda mu bikorwa byo kungandukira nko kurinda ururimi no gusiba. Bityo rero, uzasiba ariko ntarinde ururimirwe, azaba ameze nk’uwahagaze mu gihe cy’iswalat ariko ntihagire icyo asoma.
Uwo muha ibihembo by’uko yahagaze gusa ariko simuha ibihembo by’abangaragira.
[📗 Irishad al-quluub urp 205]