Umunyeshyari!!!.
Kugira ishyari ni kimwe mu byaha binini (bikomeye) imbere ya Allah (swt).Kugira ishyari ni kwakundi umuntu aba yumva imigisha n’ingabire bifitwe na mugenzi we byamuvaho bikagenda kabone nubwo bitamuzaho. Umunyeshyari rimwe na rimwe usanga anakorana umuhate mu rwego rwo gutesha mugenzi we ibyo byiza.
Ibi [kugira ishyari] bitandukanye na ghibtu. GHIBTU ni kwa kundi umuntu abona imigisha n’ingabire bifitwe na mugenzi we akumva nawe yabigira ariko n’uwo mugenzi we nawe akabigumana. Kugira ishyari uretse ko bimunga imani y’umuntu binagira ingaruka mbi cyane kuri roho bitanasize umubiri.
Umuyobozi w’abemera Mana Ali mwene Abtalib (as) ati:
امام علی علیه السلام می فرمایند: « ما رأیتُ ظالماً أشبهَ بمظلومٍ من الحاسد: نَفَسٌ دائم، وقلبٌ هائم، وحُزنٌ لازم ».
“Sinigeze mbona umunyamahugu usa n’uwahugujwe nk’umunyeshyari; igihe cyose ahora yitsa imyuka yuje agahinda arinako yumva aremerewe mu mutima we”
[📚 Biharul anwar um83، ur256، h29]
Gusaba Imana ko yaguha ikintu runaka nibyo byiza kurusha kugira ishyari .