Impanuro z’umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad(saww) Imam Ridha (as) yahaye Abdul Adhiim ku bakunzi be.
بسم الله الرحمن الرحیم
یا عبدالعظیم!
أبلغْ عنّی أولیائی السلامَ وقل لهم: أن لا یجعلوا للشیطان على أنفسهم سبیلاً، ومُرْهم بالصدق فی الحدیث وأداء الأمانة، ومُرْهم بالسکوت وترک الجدال فیما لا یَعْنیهم، وإقبالِ بعضهم على بعض والمُزاوَرة، فإنّ ذلک قربة إلیّ. ولا یشغلوا أنفسهم بتمزیق بعضهم بعضاً، فإنّی آلیتُ على نفسی أنّه مَن فعل ذلک وأسخط ولیّاً من أولیائی دعوتُ الله لِیعذّبه فی الدنیا أشدّ العذاب، وکان فی الآخرة من الخاسرین. وعرِّفْهم أنّ الله قد غفر لمحسنهم، وتجاوز عن مسیئهم، إلاّ مَن أشرک به أو آذى ولیّاً من أولیائی أو أضمر له سوءً، فإنّ الله لا یغفر له حتّى یرجع عنه، فإنْ رجع وإلاّ نُزع رُوح الإیمان عن قلبه، وخرج عن ولایتی، ولم یکن له نصیب فی ولایتنا، وأعوذ بالله من ذلک.
BISMILLAH RAHMAN RAHIIM
Yewe Abdul Adhiiim! Nsuhuriza izo nshuti zanjye kandi ubabwire uti:”Baramenye ntibagahe shaitwan umwanya mu mitima yabo.”kandi unabibutse ko bagomba kuba abanyakuri n’abarinda indagizo. Unabakebure ubabwire ko batagomba kuba amanyamagambo menshi kandi ko batagomba kujya binjira mu bitabareba. Unabibutse ko bagomba kujya basurana kenshi kuko ibyo ni ibituma banyegera. Kandi ubabwire ko nta numwe ugomba kurazwa inshinga no gusebya mugenzi we kuko njye nabasezeranyije ko uzakora ibi nzamurakarira nkanamusabira ku Mana ko yamuhanisha ibihano bikomeye hano kw’isi kandi n’ejo ku munsi w’imperuka akaba mu banyagihombo. Kandi ubamenyeshe ko Imana yamaze kubabarira abanyabikorwa byiza muri bo no kwirengagiza ibibi byabo uretse abayibangikanya hamwe na ba bandi bajujubya umwe mu bahagaririzi bayo bakanagambirira ikibi kuri we. Abantu nkabo Imana ntijya ibaha imbabazi uretse iyo bisubiyeho [ariko iyo batisubiyeho] Imana ikura imani mu mitima yabo kandi aho baba bamaze kuva muri wilayat (mu b’uyobozi) bwanjye nta nicyo wilayat yacu izabafashaho.
Imana ibishyire kure!
[Ikhitisasi Sheikh Mufiid : ur 241]/ Biharul anwar : um74 ur 230 h 28.]