Mu gitabo Nahdju al-Balagha harimo imbwirwaruhame yavuzwe n’umuyobozi w’abemeramana Aliy mwene Abi Talib (alayhi salaam) aho yavuze ati:

“Ese iyo Malayika w’urupfu yinjiye mu nzu uramwumva, cyangwa iyo arimo akuramo muntu roho uba umubona? Ahubwo se ujya utekereza ku kuntu akuramo roho y’umwana ukiri munda ya nyina?! Utekereza ko anyura mu mbavu za nyina se, cyangwa roho iramwizanira ku bushake bwa Allah cyangwa uwo Malayika aba asanzwe abana n’uwo mwana muri nyababyeyi?!

None ni gute kiremwa yakwihandagaza akavuga ko ashobora kuvuga Allah nk’uko ari , mu gihe atanazi n’ibiremwa bagenzi be?!”

📚 Nahadju al-Balagha, Imbwirwaruhame y’112

SUBHANALLAH AMMA YASIFUUNA
Allah aratagatifutse kurusha uko bivugwa

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here