Ilayidi y’Igitambo (Eid al-Adha)

Ni umunsi mukuru mu minsi mitagatifu ya kislamu aho intumwa y’Imana Hazrat Ibrahiim(as) yemeye gutangaho igitambo umwana we ariwe Ismail (as) kubwo kubahiriza amategeko ya Nyagasani kuko ariwe wari ubimutegetse.

Tugendeye ku nyigisho za Ahlal Bayt(as),uku gutanga igitambo kugabanyijemo ibice bibiri:

  1. Ukubaga cyangwa gutanga igitambo by’itegeko(wajibu): Ibi bireba abantu bagiye gukora umutambagiro mutagatifu (Hijja) i Makka. Aho biba ari itegeko ko ku munsi wa cumi buri wese agomba kubaga itungo.
  2. Ukubaga cyangwa gutanga igitambo bya mustahabu ( bitari itegeko): Ibi bireba abantu bose aho bari hose. Aho ubishatse abaga itungo kugira ngo abone thawabu(ibyiza) z’umunsi wa cumi Dhul-Hijja.

=> Ibindi bireba uwo munsi:

  • Ni mustahabu ko umuntu  wahisemo kubaga ingamiya cyangwa inka, abaga iz’amashashi. Niba umuntu agiye kubaga ihene cyangwa intama ni mustahabu kubaga iz’amasekurume.
  • Ntago byemewe ko abantu bafite igitambo cy’itegeko kuri bo(nk’abari muri Hijja) bafatanya itungo rimwe ngo abe ariryo batangaho igitambo. Ahubwo buri wese atamba itungo rye. Ariko kubagiye gutanga igitambo cya mustahabu bashobora gufatanya igitambo(itungo rimwe cyangwa menshi) ari benshi.
  • Kubaga bikorwa k’umunsi wa cumi Dhul-Hijja. Ntago ari k’umunsi wa Arafa (9 Dhul-Hijja)

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here