Ese ni ryari umugore n’umugabo bemerewe gusesa amasezerano y’abashakanye hadatanzwe gatanya (Italaqa)?
Amategeko y’idini avuga ko iyo umugabo cyangwa umugore umwe muri bo asanze undi yari afite inenge zikomeye mbere yo gusezerana kandi umwe akaba atari yarabibwiye undi cyangwa ngo abimwereke, icyo gihe umwe muribo niba abishaka yemerewe gusesa amasezerano(y’abashakanye). Ni ukuvuga ko igihe umwe atabasha kwihanganira izo nenge, afite uburenganzira bwo gusesa amasezerano ariko si itegeko kuyasesa ahubwo ni amahitamo y’umuntu. Ikindi nuko izo nenge umuntu agomba kuba yari azifite mu gihe cyo gusezerana kandi abizi neza ko azifite. Naho igihe yari azifite kera zikaba zarakize cyangwa zaravuyeho cyangwa zikaba zaraje nyuma yo gusezerana icyo gihe hagati yabo nta numwe ufite uburenganzira bwo gusesa amasezerano.
Izo nenge ni izi zikurikira:
A) Inenge bahuriyeho bose:
- Kuba umwe muri bo yari umusazi.Kabone n’ubwo ibisazi byaba biza bikongera bikagenda.
- Kuba umwe muri bo yari afite indwara y’ibibembe(Leprosy mu cyongereza).
- Kuba umwe muri bo yari afite indwara y’ibibara(Vitiligo mucyongereza). Ni indwara ituma umuntu agira amabara ku mubiri.
- Kuba umwe muri bo yari impumyi.
B) Inenge zihariwe n’umugore:
- Kuba k’umugore inzira y’inkari niy’imihango zari zarahuye zikaba inzira imwe cyangwa se inzira y’imihango ikaba yari yarahuye n’inzira y’umwanda ukomeye byose bikaba bica mu nzira imwe.
- Kuba mu myanya y’ibanga y’umugore harimo inyama cyangwa igufa ribuza umugabo gukora imibonano mpuzabitsina.
C) Inenge zihariwe n’umugabo:
- Kuba umugabo atari afite igitsina.
- Kuba umugabo yari ikiremba.
- Kuba umugabo baramukonnye cyangwa yarahuye n’ikindi kibazo gituma igitsina kidakora.
- Kuba yari afite indwara ituma adakora imibonano mpuzabitsina.
Icyotonderwa: Mu gusesa amasezerano nta magambo yihariye akoreshwa ahubwo kuba umwe muribo abwiye undi ko atagikomeje cyangwa ahagaritse kubana n’undi ibyo birahagije.