IMPANURO BURI MUBYEYI WESE YAKWIFUZA GUHA UMWANA WE [2]

Umuyobozi w’abemeramana Aliy mwene Abi Talib (alayhi salaam) yabwiye umuhungu we Imam Hassan (aalayhi salaam) ati:

يَا بُنَيَّ احْفَظْ عَنِّي أَرْبَعاً وَ أَرْبَعاً- لَا يَضُرُّكَ مَا عَمِلْتَ مَعَهُنَّ- إِنَّ أَغْنَى الْغِنَى الْعَقْلُ وَ أَكْبَرَ الْفَقْرِ الْحُمْقُ- وَ أَوْحَشَ الْوَحْشَةِ الْعُجْبُ وَ أَكْرَمَ الْحَسَبِ حُسْنُ الْخُلُقِ يَا بُنَيَّ إِيَّاكَ وَ مُصَادَقَةَ الْأَحْمَقِ- فَإِنَّهُ يُرِيدُ أَنْ يَنْفَعَكَ فَيَضُرَّكَ- وَ إِيَّاكَ وَ مُصَادَقَةَ الْبَخِيلِ- فَإِنَّهُ يَقْعُدُ عَنْكَ أَحْوَجَ مَا تَكُونُ إِلَيْهِ- وَ إِيَّاكَ وَ مُصَادَقَةَ الْفَاجِرِ فَإِنَّهُ يَبِيعُكَ بِالتَّافِهِ وَ إِيَّاكَ وَ مُصَادَقَةَ الْكَذَّابِ- فَإِنَّهُ كَالسَّرَابِ
يُقَرِّبُ عَلَيْكَ الْبَعِيدَ وَ يُبَعِّدُ عَلَيْكَ الْقَرِيبَ.

“Mwana wanjye nkundira unkureho izi mpanuro enye zikurikiwe n’izindi enye kuko zizatuma nta kibi kikugeraho;
Mwana wanjye! Mu by’ukuri ubukungu buruta ubundi bwose ni ukugira ubwenge kandi ubukene buruta ubundi ni ukuba injiji ndetse ikintu giteye ubwoba kurusha ibindi ni ubwibone no kwishyira hejuru n’ikintu kiza mu bihambaye ni ukugira imico myiza.

Mwana wanjye! Uramenye ntuzacudike n’injiji kuko ishobora ku kugezaho ingaruka kandi yari izi ko irimo igufasha kandi ntuzacudike n’umunyabugugu kuko yagusunika akwerekeza ku kwibikaho na bimwe udakeneye kandi ntuzabe inshuti n’inkozi y’ibibi kuko igihe icyo ari cyo cyose yakugurisha kandi ntuzabe inshuti n’umubeshyi kuko ameze nk’umwuzure, ibiri kure akwereka ko biri hafi n’ibiri hafi akakwereka ko bikuri kure.”

📚Nahju al Balagha H37

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here