ICYO AMATEGEKO YA ISILAMU AVUGA KU IBIREBANA NO KUREBA AMASHUSHO Y’URUKOZASONI (PORNOGRAPHY)
Isilamu yadusabye ko tugomba kuzajya duhora twubahiriza ibyavuzwe na Allah ushobora byose. Imana muri Qor’an ivuga ko abantu badakwiye kureba ibyaziririjwe kurebwa, aho yavuze iti:
قُلْ لِلْمُؤْمِنِينَ يَغُضُّوا مِنْ أَبْصَارِهِمْ وَيَحْفَظُوا فُرُوجَهُمْ ذَلِكَ أَزْكَى لَهُمْ إِنَّ اللَّهَ خَبِيرٌ بِمَا يَصْنَعُونَ
([Ntumwa y’Imana (Sal-Allaahu ‘alayhi Wa Aalih Wa Sallam) we]! Bwira Abayisilamu b’abagabo ko bagomba kuzajya bima amaso yabo [ibyo bararikira kureba nyamara biba byaraziririjwe kurebwa], no kuzajya barinda imyanya y’ubwambure bwabo [bakayiha agaciro ntibayikoreshe mu buryo bwaziririjwe]. Ibyo ni byo byiza kuri bo, mu by’ ukuri Allâh ni Khabirun [Ufite amakuru yose] ku ibyo bakora byose.). (Qor’ani 24: 30)
Allah iri tegeko ntiyarihaye abagabo gusa, ahubwo yarihaye n’abagore, aho yavuze ati:
وَقُل لِّلْمُؤْمِنَاتِ يَغْضُضْنَ مِنْ أَبْصَارِهِنَّ وَيَحْفَظْنَ فُرُوجَهُنَّ وَلَا يُبْدِينَ زِينَتَهُنَّ إِلَّا مَا ظَهَرَ مِنْهَا وَلْيَضْرِبْنَ بِخُمُرِهِنَّ عَلَى جُيُوبِهِنَّ وَلَا يُبْدِينَ زِينَتَهُنَّ إِلَّا لِبُعُولَتِهِنَّ أَوْ آبَائِهِنَّ أَوْ آبَاء بُعُولَتِهِنَّ أَوْ أَبْنَائِهِنَّ أَوْ أَبْنَاء بُعُولَتِهِنَّ أَوْ إِخْوَانِهِنَّ أَوْ بَنِي إِخْوَانِهِنَّ أَوْ بَنِي أَخَوَاتِهِنَّ أَوْ نِسَائِهِنَّ أَوْ مَا مَلَكَتْ أَيْمَانُهُنَّ أَوِ التَّابِعِينَ غَيْرِ أُوْلِي الْإِرْبَةِ مِنَ الرِّجَالِ أَوِ الطِّفْلِ الَّذِينَ لَمْ يَظْهَرُوا عَلَى عَوْرَاتِ النِّسَاء وَلَا يَضْرِبْنَ بِأَرْجُلِهِنَّ لِيُعْلَمَ مَا يُخْفِينَ مِن زِينَتِهِنَّ وَتُوبُوا إِلَى اللَّهِ جَمِيعًا أَيُّهَا الْمُؤْمِنُونَ لَعَلَّكُمْ تُفْلِحُون
([Ntumwa y’Imana (Sal-Allaahu ‘alayhi Wa Aalih Wa Sallam) we]! Bwira abayisilamukazi bagomba kuzajya bima amaso yabo [ibyo bararikira kureba nyamara biba byaraziririjwe kurebwa], no kuzajya barinda imyanya y’ubwambure bwabo [bakayiha agaciro ntibayikoreshe mu buryo bwaziririjwe]. Kandi ko bategetswe kutazajya bashyira ahagaragara ibice by’imibiri yabo, kereka gusa ibice by’imibiri byagenwe kuzajya bigaragazwa, kandi n’uko bategetswe kuzajya bambara bikwijeho [hijabu zabo] batwirikiye ahantu hose ho ku mibiri yabo [abagabo baba bashobora kureba bigatuma bifuza], no kubaho birinda kugaragaza ubwiza bwabo [bukabonwa n’abandi bantu batabyemerewe], kereka gusa ko bwabonwa n’abagabo babo)… (Qor’ani 24: 31)
Birazwi ko kubatwa n’umuco wo kureba amashusho n’amafilimi by’abantu baba bambaye ubusa cyangwa baba bakora imibonano mpuzabitsina, ari kimwe mu bintu bituma umuco w’ubukozi bw’ibibi urushaho gukwirakwira mu bantu, kandi kureba aya mashusho n’aya mafilimi ikaba ariyo ntambwe ya mbere umuntu atera yishora mu busambanyi, no mu butinganyi, no mu kwikinisha , bityo rero ikintu kiba gishobora gusunikira umuntu mu gukora ibikorwa bifatwa nka haramu (byaziririjwe), icyo kintu nacyo ubwacyo kiba ari haramu (kiziririjwe), kandi inyigo n’ubushakashatsi byakozwe ku bantu batandukanye bamaze kubatwa no kureba amashusho n’amafilimi by’abantu baba bambaye ubusa n’ababa bakora ubusambanyi, byerekanye ko abantu nk’aba bagera aho bakagerwaho n’ingaruka zo gufatwa n’uburwayi bujyanye n’imitekerereze yabo (psychological diseases), zigira ingaruka ku mibereho yabo n’ubuzima bwabo muri rusange.
Turamutse twibanze gusa ku ibivugwa muri iriya mirongo yo muri Kor’ani tumaze kuvugaho aha, twabona ko itegeko ryaritanzwemo ritubwira ku buryo busobanutse neza ko tugomba kuzajya duhora twima amaso yacu kureba ubwiza bw’abagore, n’abandi bagore bose baba bambaye ubusa, n’ibindi bintu byose bifatwa ko byaziririjwe kureba ku mibiri y’abagore. Abamenyi b’abayisilamu bose, bahuriza hamwe ku kwemeranya ko kureba amashusho n’amafilimi by’abantu baba bambaye ubusa cyangwa baba bakora imibonano mpuza bitsina, ari kintu cyazirirjwe kubera ingaruka mbi bigira ku muntu ubikora, ndetse n’ingaruka mbi bigira ku bashakanye, baba abagabo cyangwa abagore.
Hari abantu bakwibaza bati: Mbese kureba amafilimi n’amashusho by’abantu baba bakora imibonano mpuzabitsina umuntu agamije kugira ubumenyi burenzeho abikuraho kugira ngo azajye ashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye mu buryo burushijeho kuba bwiza, byo byaba byemewe?
Igisubizo cy’ukuri kuri iki kibazo ni iki gikurikira:
Ntabwo byemewe na gato ko hari umuntu uwo ariwe wese wakora icyizira kandi cyazirirjwe, ngo ni uko yaba agamije kugira ibyo akigiramo, ahubwo uwo muntu aba akwiriye gukoresha ubundi buryo ubwo aribwo bwose bwamufasha gushobora kwiga no kumenya ibirenzeho kuri icyo kintu, butari ubwo buba bwaraziririjwe. Aha tugiye kugira ibyo tuvuga ku ingaruka mbi zigera ku bantu bazitewe no kureba amashusho n’amafilimi by’abantu baba bambaye ubusa n’ababa bakora imibonano mpuzabitsina, izo ngaruka ari nazo zatumye Isilamu iziririza kureba ibyo bintu, kabone n’iyo uwaba abireba ngo yaba ashaka kugira ibyo yiga.
1- Hari itsinda ry’abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku bantu bakunda kureba amafilimi aba afite aho ahuriye n’urukundo (romantic films), kandi aba bashakashatsi bashoboye kumenya ko abantu bakunda kureba aya mafilimi, ibyo ngo babikora bashaka kugira ibyo bayigiramo, ngo biba bishobora gutuma barushaho kubana neza n’abo baba barashakanye, kurusha mbere yaho igihe baba bayareba, ariko nyamara uku siko bikunze kubagendekera, bitewe n’uko ibyo biba bizera gukura mukuyareba, birangira ataribyo babonye, ahubwo icyo bayakuramo ari gusenyuka kw’imibanire yabo n’imiryango yabo, aho kugira ngo babikuremo kurushaho kubana neza.
2- Mu icyegerenyo cyakozwe n’itsindi ry’inzobere ku birebana n’imibanire y’abashakanye, cyagaragaje ko abantu bashakanye baba barabaswe no kureba amafilimi n’amashusho by’abantu baba bambaye ubusa n’ababa bakora imibonano mpuzabitsina, basigara babayeho batagishimishanya n’abagore babo cyangwa bagabo babo, mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
3- Igitsina cy’umugabo hari aho kigera kikaba kidagifite ubushobozi bwo guhagarara; Impamvu itera ibi ni uko umugabo uba abayeho no kureba amashusho n’amafilimi byo muri uru rwego, hari urwego ageraho maze mu mitekerereze ye akaba yarabaswe no kureba aya mafilimi ku buryo aba atagifite ubushake n’ubushobozi byo gushimishwa n’icyo aricyo cyose aba ashobora kubona ku mugore we, ahubwo akaba aba asigaye ashimishwa n’ibyo abona muri ayo mafilimi gusa, ku buryo aba asigaye abayeho ashimishwa no kureba ibintu bidasanzwe bikorerwa mu mafilimi nk’ayo, kugeza naho agera ku rugero rwaho gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore we biba bitakimushimisha, kabone n’iyo uwo mugore yaba ari mwiza ate, ubwo bwiza bwe ntibuba bugishoboye gutuma igitsina cye gihagarara cyanwga ngo gikore ibyo kiba cyararemewe gukora mu buryo bwagenwe.
Bitangaje cyane kubona ukuntu abantu bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ubu nabo baramaze gusobanukirwa ingaruka mbi zo kureba amafilimi nk’aya, none ubu bakaba basigaye bagira abantu babo inama yo kwirinda kuyareba, ariko n’ubwo bamaze kugera kuri uru rwego, idini yacu y’ukuri ya Isilamu, ibi yabatanze kubona no kubimenya, ku buryo yabiziririje mu imyaka 1400 ishize, mbere y’uko bo babisobanukirwa.