BIMWE MU BIKORWA NGANDUKIRAMANA BIKORWA KU MUNSI WA ARBAI’IN YA IMAM HUSSAIN (alayhi salaam).
Taliki ya makumyabiri z’ukwezi kwa Safar ni wo munsi wo gukura ikiriyo cy’umwuzukuru w’Intumwa y’Imana Imam Hussain alayhi salaam (Arbai’in).
Iyo turebye mu mvugo zagiye zivugwa n’abo twategetswe gukunda no gukurikira nyuma y’Intumwa, turasanga hari aho bagiye batugira inama yo gukora ibikorwa ngandukiramana kuri uyu munsi uhambaye wo gukura ikiriyo cy’uyu muyobozi w’abantu bo mu ijuru.
Muri byo harimo;
1- Ziyyarat ya Imam Hussain alayhi salaam hamwe na Ziyyarat ya Arbai’in;
2- Kwita ku kwambara impeta (Aqiq, feruz, dur Nadja…);
3- Gukora Ghusl kuri niyat y’umunsi wa Arbai’in;
4- Nyuma y’isengesho rya mu gitondo (subhi) kuvuga “LAA HAWLA WALAA QUWWATA ILLA BILLAHI AL ALIYYUL ADHWIIM” inshuro ijana;
5- Kuvuga Tasbiihi al-arba’a inshuro mirongo inani;
(Tasbiihi al-arba’a ni : SUBHANALLAHI WALHAMDU LILLAHI WA LAA ILAHA ILLA ALLAHU WALLAHU AKBAR.)
6- Nyuma y’amasengesho yo ku manwa (Dhuhri na Asri) kuvuga “ASTAGHAFILULLAHA RABBI WA ATUUBU ILAYIHI” inshuro mirongo irindwi;
7- Mu gihe cyo kurenga kw’izuba kuvuga “LAA ILAHA ILLA ALLAH” inshuro mirongo ine;
8- Nyuma y’isengesho ry’ijoro (isha’a) gusoma surat Yasin ubundi amathawabu(ibihembo) yayo ukayahamo impano Imam Hussain alayhi salaam nabo bari kumwe i Karbala.
Ikimenyetso kigaragaza ko ukunda umuntu bya nyabyo ni ukubabazwa n’ikimubabaje ukanishimira ikimushimishije; Kubera ko natwe dukunda Intumwa yacu hamwe n’umuryango wayo ni yo mpamvu tubabaye kuko nabo muri ibyo bihe batari bishimye kandi buri wese azazukana n’uwo yakundaga.
Turabasaba twinginga ko mutatwibagirwa mu busabe bwanyu kuri uyu munsi uhambaye inshallah.