URUSIMBI:

Muri islamu,imikino ikinwa hagati y’abantu babiri cyangwa benshi,hagati y’umuntu n’imashini,… k’uburyo abo bantu barimo gukina bo ubwabo bashyiraho amafaranga cyangwa ikindi kintu cy’agaciro maze utsinze akaba aribyo ajyana,ndetse n’amarushanwa yandi yateguwe muri ubwo buryo. Imikino y’ubwo bwoko yitwa urusimbi, kuyikina bikaba ari haramu(biziririjwe).

Urugero:

1.Abantu nibajya gukina umupira w’amaguru maze ikipe imwe ikazana amafaranga runaka indi kipe nayo ikazana andi bakayateranya maze bakayakinira ikipe itsinze  ikaba ariyo iyatwara yose, ibyo bifatwa nk’urusimbi ni haramu. Ni kimwe n’uko ikipe yazana amafaranga yayo indi nayo ikazana ayayo maze itsinze igatwara amafaranga y’indi kipe. Ariko iyo undi muntu w’undi(utari muri ayo amakipe)ashyizeho amafaranga maze amakipe abiri akaza kuyakinira(kurushanwa)utsinze akaba ariwe uyajyana, ibyo biremewe  ntago bibarwa nk’urusimbi (si haramu).

IKIMINA:

Ese ikimina(cyangwa Ikibina) ni Haramu?

Igisubizo:

Abamenyi bavuga ko Ikimina cyemewe (ntago ari urusimbi) ni ukuvuga ko atari haramu kukijyamo.Kubera ko amafaranga aba yatanzwe, atangwa m’uburyo bwo kugurizanya aho buri wese aba arimo ideni mugenzi we. Aho bagenda bishyurana kugeza bahaye uwanyuma. Ibi rero muri islamu ntago ari haramu. Ariko igihe abantu bishyize hamwe buri wese agatanga amafaranga runaka (bigakorwa umunsi umwe gusa) maze bagatombora uyatsindiye akayajyana bigahita birangira (abandi bagatahiraho),ibyo kubikora ni haramu.

KIRYABAREZI:

Ese KIRYABAREZI (Imashini bashyiramo ibiceri kugira ngo bagerageze amahirwe babashe gutsindira amafaranga menshi),ni Haramu?

Mamategeko y’idini avuga ko gukina ikiryabarezi ari haramu, gukora ubucuruzi bwabyo harimo nko kubishyira iwawe cyangwa ahandi hantu abantu bakajya baza kubikina ni haramu, n’amafranga avuye m’umukino nk’uwo ntago yemewe. Kubera ko ni urusimbi aho umuntu aba ari gukina n’imashini cyangwa umuntu uyikoresha. Aho umuntu azana igiceri  imashini nayo iba yazanye ibiceri biyirimo maze bagakina umuntu yatsinda imashini ikamuha ibiceri,imashini yatsinda nayo ikagumana cya giceri. Ibi rero ni urusimbi bikaba ari haramu.

BETTING:

Ese BETTING (betingi) muri islamu  iremewe?

Betingi (twabyita nko kuraguza umutwe ukavuga ikipe iza gutsinda muzakinye cyangwa izizakina) ni uburyo bukunze  gukoreshwa mu mikino y’umupira w’amaguru,…Abamenyi mu by’amategeko y’idini bavuga ko igihe watanze amafaranga runaka kugirango ubashe kubona impapuro, kuyohereza m’uburyo bw’itumanaho cyangwa mu zindi nzira, kugira ngo wemererwe gukora betingi, icyo gihe gukora betingi no gutanga amafaranga bizaba ari haramu, N’ibihembo uzabona bizaba ari haramu. Ariko bishobotse ugakora betingi utabanje gutanga amafaranga(ntakintu bagusabye), icyo gihe bizaba byemewe n’ibihembo uzabona bizaba byemewe.

AMAKARITA

Ese gukina AMAKARITA ni haramu?

  1. Ayatullah Khamenei: Avuga ko gukina ukoresheje ibikoresho bikoreshwa mu rusimbi nk’amakarita yagenewe urusimbi, byaba mu buryo bw’urusimbi cyangwa m’uburyo bwo kuyakina gusa mutagamije urusimbi,ni niharamu.Ariko iyo muri gukina amakarita ubusanzwe aho muba mukaba mutayakoresha mu rusimbi, kuyakina gusa bisanzwe ntacyo bitwaye.
  2. Ayatullah Sistani: Avuga ko gukina amakarita mu buryo bw’urusimbi ari haramu. Ariko iyo ari m’uburyo bwo kuyakina gusa mutagamije urusimbi,kandi mu gace utuyemo bikaba bizwi ko cyangwa se amakari afatwa nk’igikoresho gikoreshwa m’urusimbi,ihtiyat wajibu ni uko kuyakina bitemewe.

3.. Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko gukina amakarita  mu buryo bw’urusimbi ari haramu.Naho kuyakina  m’uburyo bwo kuyakina gusa mutagamije urusimbi,ihtiyat wajibu ntibyemewe.Ariko iyo mugace utuyemo amakarita adafatwa nk’igikoresho cy’urusimbi,kuyakina ntacyo bitwaye.

BIYARI(Billard)

Ese gukina BIYARI(Billard) biremewe?

  1. Ayatullah Sistani: Avuga ko gukina biyari washyizeho amafaranga(uri gukinira amafaranga) ni haramu. Naho iyo aho uba biyari idafatwa nk’igikoresho cy’urusimbi, kuyikina utashyizeho amafaranga, ihtiyat wajibu ntaho byemewe.
  2. Ayatullah Imamu Khamenei: Avuga ko gukina biyari washyizeho amafaranga cyangwa kuyikina bikaba byateza ubwangizi mu bantu,ari haramu.
  3. Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko gukina biyari washyize amafaranga ari haramu.Ariko iyo aho uba biyari batayifata nk’igikoresho cy’urusimbi kandi mu gukina mukaba mutashyizeho amafaranga, icyo gihe kuyikina ntacyo bitwaye.

Ese gukina amakarita ukoresheje mudasobwa cyangwa telephone biremewe?

  1. Ayatullah sistani: Avuga ko gukina amakarita mu buryo bw’urusimbi ari haramu. Ariko iyo ari m’uburyo bwo kuyakina gusa mutagamije urusimbi, kandi mu gace utuyemo bikaba bizwi ko cyangwa se amakari afatwa nk’igikoresho gikoreshwa m’urusimbi, ihtiyat wajibu ni uko kuyakina bitemewe. Iri tegeko kandi rinareba umuntu uyakinira kuri mudasobwa cyangwa telephone.
  2. Ayatullah Imamu Khamenei: Avuga ko iyo ari abantu babiri bari gukinira amakarita kuri mudasobwa cyangwa kuri telephone,ntago biba byemewe kuyakina(ni haramu).Ariko iyo ari umuntu umwe uri kuyakina,biba byemewe(ntacyo bitwaye)

Itegeko rireba gutombora wabanje kohereza ubutumwa:

Iyo habayeho amarushanwa cyangwa gutombora ariko uwemerewe gutombora akaba agomba kohereza ubutumwa bugufi nk’uko bijya bikorwa n’ibigo by’itumanaho(MTN, Airtel,…):

  1. Iyo kohereza ubwo butumwa bisaba gutanga amafaranga (bitwara amafaranga wari ufite muri telephone), icyo gihe iyo tombora ntago iba yemewe (ni haramu) kuko ibyo bifatwa nk’urusimbi.
  2. Iyo kohereza ubutumwa ntamafaranga bisaba, icyo gihe iyo tombora iba yemewe.

Igihe abantu babiri bakinira igihembo cyashyizweho n’umwe mubari gukina:

Iyo umuntu umwe mubari gukina ashyizeho nk’amafaranga bakayakinira utsinze akayatwara,icyo gihe uko gukina ntago kuba kwewe kuko bifatwa nko gukina urusimbi.

 

 

 

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here