URURIMI NI INYAMASWA ISHOBORA KOREKA MBAGA Y’ABANTU
Umuyobozi w’abemeramana Aliy mwene Abi Talib (alayhi salaam) yaravuze ati:
“Kandi nti mugatume hari ikibabuza kugira imico myiza kuko imico myiza iyo ivuyeho, mu mwanya wayo hajyamo imibi.
Buri gihe mujye muhora muziritse indimi zanyu ku mitima yanyu kuko ururimi rushobora kuba inzira igeza nyirarwo ku kurimbuka.
Ndarahira Allah ko ntigeze mbona umugaragu watinye Allah ukuri ko kumutinya atarabashije gucungana n’ururimi rwe.
Mu by’ukuri ururimi rw’umwemerama ruhora inyuma y’umutimanama we kandi mu by’ukuri umutimanama w’indyarya uhora inyuma y’ururimi rwayo.
Iyo umwemeramana agiye kuvuga arabanza agatekereza neza ku cyo agiye kuvuga, iyo asanze ari kiza arakivuga n’iyo asanze kitari gikwiriye ko akivuga aricecekera ariko indyarya ivuga ikije cyose ku rurimi ititaye kureba icyo ivuze n’ikizakurikiraho nyuma.
Intumwa ya Allah Muhammad (sallallahu wa sallam) yaravuze ati: “nta gihe Imani(ukwemera) y’umuntu izatengamara mu gihe umutima we udatengamaye kandi umutima ntiwatengamara mu gihe ururimi rudatengamaye”.
Bityo rero ushaka kuzahura na Allah nta maraso n’imitungo by’abayislam bimuri mu ntoki kandi nta n’ukuri afitiye abandi bitewe n’ururimi rwe nabikore.”
Birashoboka ko dushobora kuvuga ikintu tubona ko ari gito ntacyo gitwaye, ariko kikavamo kumeneka kw’amaraso.
Nah’ju al Balaghah, Kh176.