INKURU Y’UMUGARAGU WASHATSE KUJYA MU MWANYA WA SEBUJA.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Imamu Ally(as) hari umugaragu wajyanye na sebuja muri Hijja (umutambagiro mugatatifu) nuko bageze mu nzira wa mugaragu akora amakosa maze sebuja aramukubita. Wa mugaragu biramubabaza cyane maze ahita abwira sebuja ati:”Guhera ubu mfashe  umwanzuro w’uko kuva nonaha ntakiri umugaragu ahubwo mbaye sobuja wawe  naho wowe  uhise uba umugaragu wange”. Nuko bakomeza kuburana no guterana amagambo kuko uwo wari sebuja atumvaga ukuntu ibyo bintu umugaragu akoze byashoka. Ariko bitewe n’uko banze kumvikana biyemeza kujya i Kuffa kureba Imamu Ally(as) wari khalifa icyo gihe ngo abacire urubanza.

Bageze imbere ya Imamu Ally(as) wa wundi wahoze ari sebuja aratangira abwira Imamu Ally(as) ati: “Uyu muntu (yerekana wa wundi n’ubundi wari umugaragu) ni umugaragu wange, twajyanye mu rugendo rwo kujya muri hijja maze ageze mu nzira akora amakosa ndamukubita, none yahereye aho ahita anyita umugaragu we”. Wa wundi wahoze ari umugaragu nawe abwira Imamu Ally(as) ati:” Yewe muyobozi w’Abemera! Uyu mugabo (yerekana wa wundi wari sebuja) ibyo akubwiye arakubeshya kuko ni umugaragu wange. Data umbyara yaramumpaye ngo anyigishe ibijyanye na hijja none yabonye mfite imitungo myinshi ahitamo kuvuga ko ndi umugaragu we kugirango yigarurire imitungo yange”.

Imamu Ally(as) arababwira ati:” Ngaho nimugende murare mubyigaho mushake uko mwabikemura maze ejo mu gitondo muzaze mumbwire icyo mwagezeho”. Imamu Ally(as) ategeka umusangirangendo we witwaga Qambar ko apfumura imyenge minini ibiri mu rukuta (azakoresha abacira urubanza).

Bukeye ubwo Imamu Ally(as) yararimo gusenga, ba bagabo babiri baraza maze haza n’abantu benshi bavuga bati:” Noneho Imamu Ally(as) yabonye ikibazo cyamunaniye kugikemura!”. Imamu Ally(as) amaze gusenga araza yegera ba bagabo ababaza niba haricyo bakemuye ariko bo batangira kurahira buri wese avuga ko umwe ari sebuja w’undi  undi ari umugaragu w’undi. Imamu Ally(as)arababwira ati:” Ndabizi ko hagati muri mwe harimo urimo kubeshya. Ngaho nimuze buri wese ashyire umutwe we muri iriya myenge”. Imamu abwira Qambar ati:” Ihute unzanire ya nkota yange intumwa y’Imana Muhammad(saww) yampaye ubundi ikate umutwe w’umugaragu muri aba”. Wa mugabo wahoze ari umugaragu y’umvise amagambo ya Imamu Ally(as) agira ubwoba cyane aratitira nuko ahita akura umutwe muri wa mwenge ariko wa mu gabo w’undi we wari sebuja aguma muri wa mwenge  nta kibazo afite.

Imamu abonye wa mugaragu akuyemo umutwe aramubaza ati:” Ese si wowe wavugaga unarahira ko uriya ari umugaragu wawe wowe ukaba sebuja?”. Wa mugaragu aravuga ati:” Ibyo navugaga byose nabitewe n’uko yankubise bigatuma mfata uwo mwanzuro wo kwigira sebuja kugirango nange nzamwishyure”. Imamu Ally(as) yihanangiriza  sebuja w’uwo mugaragu ko atazongera kumukubita nuko wa mugaragu yemera kongera kuba umugaragu maze we na sebuja barataha.

Icyo twakwigira muri iyi nkuru:

  1. Twirinde guhoza ku nkeke no guhana mu buryo bukomeye abo dukoresha kuko bishobora gutuma badukorera ubugome burenze mu rwego rwo kwihorera.
  2. Igihe duhaniwe ikosa twakoze tujye twemera guhanwa kandi birangire ntibibe inzika.
  3. Kuba umuntu yadukosereza ntibigatume ducana umubano nawe ahubwo twige gusaba imbabazi no kuzitanga kuko gukosa bibaho kandi abantu bashobora kwiyunga bakabana neza nk’uko bari basanzwe.
  4. Tujye dufata urugero kuri Ahlu Bayt(as) tubisunge mu byo dukeneye byose.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here