AMATEKA YA AMURAH UMUGORE W’INTUMWA Y’IMANA NUHU [NOWA (AS)]
Intumwa y’Imana Nuhu cyangwa se Nowa(as) yari ifite abagore babiri aribo: Amurah na Waghilah (cyangwa se witwaga Wala’ah cyangwa se Wahalah). Amurah yari umugore w’umukiranutsi naho Waghilah ari umugore w’umunyabyaha. [1]
Amateka avuga ko mbere y’uko Nuhu (as) ashakana na Amurah, Imana yohereje Malaika kuri Nuhu(as) aramubwira ati: “ Yewe Nuhu! Imana ikuntumyeho ngo nkubwire ko uzashaka umukobwa witwa Amurah umukobwa wa Dwamran(Zamran), kuko niwe mugore wa mbere uzemera ubutumwa bwawe”. Ubwo intumwa y’Imana Nuhu(as) yahabwaga ubutumwa n’Imana maze agatangira kubwamamaza ku mugaragaro, Amurah wari ukiri umukobwa icyo gihe, niwe muntu wa mbere w’igitsinagore wemeye ibyo Nuhu (as) yavugaga mu gihe abandi bamwitaga umusazi.
Inkuru y’uko Amurah yemeye ubutumwa bwa Nuhu (as) igeze kuri se wari igikomerezwa i bwami, yarababaye cyane nuko aramufata atangira kumukorera iyicarubozo, amutegeka guhakana ibyo Nuhu (as) avuga ariko umukobwa arabyanga. Dwamran (se wa Amurah) amaze kubona ko ibyo abwira umukobwa we byose atarimo kubyemera, aramubaza ati: “ Ese ibyo wumvanye Nuhu (as) byahise bikugira gutyo ku buryo ibyo nkubwira byose utabyumva? Mfite ubwoba ko umwami namenya ko wemeye Nuhu(as) aza guhita akwica”.
Amurah abwira Se ati: Yewe Data! Ubwenge n’ubuhanga bwawe byagiye he? Ese urabona uburyo Nuhu (as) ameze, uko uruhanga rwe rubengerana, uko yiyubashye yavuga ibintu yishakiye?. Ibyo avuga iyo aza kuba atabikuye ku Mana, ntacyo yari kwirirwa avuga”.
Dwamran abonye ko ibyo abwira umukobwa we ntacyo birimo kumumarira no kumuhinduraho,ategeka ko bamufunga kandi ntibamugaburire kugeza yishwe n’inzara. Amurah yafunzwe umwaka wose adahabwa ibiryo, ku buryo abamurindaga aho yari afungiye iyo bajyaga guhengereza ngo barebe ko yapfuye babonaga akiri muzima nta n’ikibazo afite. Gukomeza kureba niba ari muzima byaje kubarambira bafunga aho yari afungiye ntibongera kurebamo bategereza ko azapfiramo. Hashize umwaka Dwamran yategetse ko bafungura gereza bakareba niba umukobwa we yarapfuye. Ubwo bakinguraga bagiye kubona babona umukobwa asohotse yishimye kandi bigaragara ko afite itoto nk’uwari witaweho. Ise amubonye biramutangaza aramubaza ati: “ Ni gute wabashije kubaho muri iyi gereza itagira ibiryo n’amazi!?”. Amurah asubiza se ati: ” Ubwo narindi muri iyi gereza nasenze Imana ya Nuhu(as)maze Imana mu buryo bw’igitangaza ikajya yohereza Nuhu(as)akanzanira ibyo kurya byiza”. Nyuma yaho, nk’uko Imana yari yarabisezeranyije intumwa yayo Nuhu(as), Amurah yashakanye na Nuhu(as) babyarana umwana w’umuhungu bamwita Samu ari nawe sekuruza w’izindi ntumwa zabayeho nyuma ya Nuhu(as).
Mu gihe Waghilah we yari yarabyaranye na Nuhu (as) abana b’abahungu aribo: Hamu, Yafati, na Kan’ani. Amateka avuga ko kandi Nuhu (as) yari afite abana b’abakobwa bane aribo: Ziina, Zau’ra, Itha na Asma, abakwe be ni Aslam, Iraj, Tasun na Marhash. Aba bana bose bemeye ubutumwa bwa Nuhu(as) uretse Kan’ani wakomeje kuba umuhakanyi akanga kwemera ubutumwa bwahawe se.[2]
Amateka avuga ko abantu benshi banze kwemera ubutumwa bwa Nuhu(as) uretse abahungu be batatu aribo :”Samu, Hamu na Ya’fati”. N’abakobwa be bane aribo; Ziina, Zau’ra, Itha na Asma, n’umugore we Amurah n’abandi bantu bake ku buryo bose hamwe bari abantu 79 gusa[3].
Aho wabisanga:
[1] Allamah Majlisi muri Bihar al-Anwar : umuzingo wa 11, p. 309 / Qiswas al-Anbiya / Sayyid Ni’matullah Jazayiri: urup. 156 / Tafsir Nemuneh (Makarim Shirazi): Umuz.. 24, urup. 301
[2] Muhammad bin Jarir Tabari: Tarjamah Tafsir Tabari : umuzingo wa 7, urup. 195 / Al-Anbiya (Ibin Khalaf Neyshaburi): urup. 36
[3] Qiswas Al-Anbiya (Sayyid Mahdi Musawi) urup. 51