1) Muri ubu buryo bukurikira, gusengana imyenda cyangwa umubiri biriho najisi, isengesho rirangirika:
- Gusengana umubiri n’imyenda biriho najisi umuntu abishaka kandi abizi.
- Kuba umuntu yarajenjetse mu kwiga amategeko y’idini, maze kubera kudasobanukirwa amategeko, agasengana imyenda n’umubiri biriho najisi.
- Kuba umuntu yari aziko umubiri cyangwa imyenda bye biriho najisi ariko igihe cyo gusali cyagera akibagirwa agasenga atabanje kwisukura.
2) Muri ubu buryo bukurikira iyo umuntu asenganye imyenda cyangwa umubiri biriho najisi, isengesho rye riba ryemewe:
- Kuba umuntu atari aziko umubiri we cyangwa imyenda bye biriho najisi, maze yamara gusali akamenyako yaririho.
- Kuba umubiri cyangwa imyenda by’umuntu byabaye najisi kubera igikomere afite kandi guhanaguzaho amazi cyangwa guhindura imyenda bidashoboka.