INKURU ITANGAJE Y’UMUGORE WABURANAGA UMWANA UTARI UWE.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Omar bni Khatwab, hari umugore wabyaye umwana  ariko undi mugore utarabyaraga abonye uwo mwana agira ishyari ashaka kumwaka nyina amwiyitirira, niko kuvuga ati:”Uyu mwana ni uwange”. Nyina w’umwana yanga kumumuha bakomeza kumurwanira, bageze aho wa wundi ushaka gutwara umwana utari uwe aravuga ati:”Tujye kwa khalifa Omar adukize”. Nuko bose baragenda bitwaje n’uwo mwana. Bageze imbere ya Omar ababajije ikibazanye buri wese avuga ko umwana ari uwe nuko Omar abura uko aca urwo rubanza, maze  Omar ahita ategeka abantu be kujya gushaka Imamu Ally(as) ngo aze ace urwo rubanza. Intumwa za Omar zaragiye zishakisha Imamu Ally(as) kugeza zimubonye maze ziramubwira ziti:”Khalifa Omar atubwiye ko uza tukajyana aho ari ukajya guca urubanza kuko rurakomeye kandi rwamunaniye”.

Imamu Ally(as) aragenda ageze aho Omar n’abo bagore bari bari, abanza kwigisha abo bagore abagira inama ko uzi neza ko umwana atari uwe, yemere avuge ko atari uwe kugira ngo ikibazo gikemuke mu nzira nziza. Bose banga kuva ku izima buri wese akomeza kwemeza ko umwana ari uwe. Umamu Ally(as) nyuma yo kubona ko bose banze kuva ku izima nibwo yategekaga ko bamuzanira icyuma nuko abagore babonye azanye icyuma bamubazanya ubwoba icyo agiye kugikoresha maze  Imamu abwira ba bagore ati: “Kubera ko mwanze kumvikana kandi buri wese   akaba avuga ko umwana ari uwe, uyu mwana ngiye kumugabanyamo ibice bibiri bingana maze buri wese atware igice kimwe n’undi ikindi”.

Imamu Ally(as) amaze kuvuga gutyo umugore umwe muri abo yaracecetse ntiyagira icyo avuga ariko undi ararira cyane maze aravuga ati:” Yewe Abal-Hassan(Imamu Ally as)! Niba ari uko urubanza uruciye, aho kugirango unkatire umwana ngewe ndemera igice wari kumpa nacyo ugihe uriya mugore maze umwana amujyane wese ari muzima”. Wa mugore wari wacecetse ari nawe warwaniraga umwana utari uwe, yarakomeje araceceka. Imamu Ally(as) yumvise  ibyo wa mugore (nyina w’umwana) avuze, aravuga ati:”Allahu Akbaru! Uyu mwana ni uw’uyu mugore ugiriye impuhwe umwana we akaba adashaka ko mukatamo kabiri, kuko iyo aza kuba atari umwana we, nawe yari guceceka nkuriya wacecetse akanagaragaza ko ibyo gukata umwana mo ibice ntacyo bimubwiye, ariko  uyu kuko umwana ari uwe agize impuhwe z’umwana we yanga ko  mukatamo ibice bibiri”.

Imamu Ally(as) yahise afata umwana amuha nyina nuko wa mugore waburanaga umwana utari uwe arahanwa maze Omar nawe yishimira uburyo Imamu aciyemo urwo rubanza nuko abantu bose bashimira Imamu Ally(as) kandi banamusabira ku Mana.

Aho twasanga iyi nkuru:

Al-Irshad: Sheikh Mufiid: Ubucamanza bwa Imamu Ally(as) mu gihe cy’ubuyobozi bwa Omar bni Khatwab / Fadwailu Qumiy: Urup.95 / Kitabu Saluni: Umuz.2 Urup.253

Icyo twakwigira muri iyi nkuru:

  1. Twirinde kugirira ishyari bagenzi bacu kandi twirinde guhuguza iby’abandi.
  2. Twirinde ishyari ryo kwifuriza bagenzi bacu ko ibyo bagezeho babibura cyangwa babinyagwa.
  3. Twiyakire uko turi kandi tunyurwe n’uko tumeze n’ibyo dufite.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here