Imam Hussein (alayhi salaam) ni umurokozi wa ummat.
Zimwe mu mvugo dukomora kuri Ahl Bayt(alayhim salaam) ni uko batubwiye ko mu bihe bya nyuma kugira ngo umuntu arinde idini ye bizaba bimeze nko gupfumbatiza igishirira cy’umuriro ukaze mu ntoki ze.
Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa alihi wa sallam) Imam Askar (aalayhi salaam) yaravuze ati:
“Mu bihe bya nyuma abantu bazaba batekereza ko n’umwemeramana apfa (ariko mu by’ukuri umwemeramana ntajya apfa) ahubwo hapfa abahakanyi”.
Muri ibi bihe bya nyuma tugirwa inama nabo (Ahlu Bayt aalyhim salaam) yo kujya duhozaho iduwa “ILAHI ADHUMAL BALAA…” ( Mana! ibyago n’amakuba bimbanye byinshi…) kuko koko turi mu byago no mu makuba n’akaga na karengane.
Ariko hamwe n’ibyo byose Imam w’igihe cyacu imamu Mahdiy (Imana yihutishe ukwigaragaza kwe) yatubwiye ko inzira yo kwirokora tuyifite ubwo yavugaga ati:
السلام علیک یا باب نجات امه
“Amahoro abe kuri wowe yewe murokozi w’iyi ummat.”
Ibi yabivuze muri ziyarat izwi ku izina rya “Nahiyat” kandi uyu murokozi yavugaga hano ni Imam Hussein (alayihi salaam).
Bityo rero! Niba dushaka kurokoka izi ngorane zose tukaba tunashaka kurinda idini yacu nziza ya islam nta yindi nzira ihari muri ibi bihe byacu uretse gushikamana na Imam Hussein (alayhi salaam).
Imam Hussein (alayhi salaam) ni we uzatwigisha uburyo tugomba kwitwara mu gihe tugeze mu karengane nk’uko nawe yabigenje, ni nawe uzatwereka inzira yanyuzemo arinda idini ya islam kugeza ubwo yishwe ahowe Imana maze abamwishe bakagira ngo baramutsinze ahubwo ari we ubatsinze.
Ibyaye kuri Hussein alayhi salaam ni ishuri ry’ubuzima nimucyo dushikamane na ryo mu buzima bwacu bwa buri munsi.