Iyo habayeho gukora amahano yo gusambanya inyamaswa bikozwe n’umuntu,amategeko y’idini avuga ko:
Amategeko y’idini avuga ko iyo umuntu asambanyije itungo nk’inka,ihene,intama,…Inyama z’iryo tungo zihita ziba iziziririjwe(haramu) ku Basilamu (nta musilamu wemerewe kuzirya), umwanda waryo(amaganga,amase,…) nawo uhita uba najisi. Kunywa amata yaryo nabyo ni haramu (biraziririjwe ku Basilamu), n’andi matungo azavuka kuri iryo tungo inyama zayo ni haramu (ziraziririjwe). Mu gihe iryo tungo risambanyijwe ,rigomba guhita ryicwa maze inyama zaryo zigatwikwa. Mu gihe risambanyijwe n’umuntu utari nyiraryo, agomba kuryishyura(gutanga amafaranga ariguze).