UBUBANGIKANYAMANA BUTO

Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) yaravuze ati:

إِنَّ أَخْوَفَ مَا أَخَافُ عَلَيْكُمُ اَلشِّرْكُ اَلْأَصْغَرُ قَالُوا وَ مَا اَلشِّرْكُ اَلْأَصْغَرُ يَا رَسُولَ اَللَّهِ قَالَ اَلرِّيَاءُ يَقُولُ اَللَّهُ عَزَّ وَ جَلَّ يَوْمَ اَلْقِيَامَةِ إِذَا جَازَى اَلْعِبَادَ بِأَعْمَالِهِمْ اِذْهَبُوا إِلَى اَلَّذِينَ كُنْتُمْ تُرَاءُونَ فِي اَلدُّنْيَا فَانْظُرُوا هَلْ تَجِدُونَ عِنْدَهُمُ اَلْجَزَاء

“Mu by’ukuri ikintera ubwoba kurusha ibindi kuri mwe ni ububangikanyamana buto!”

Baramubaza bati”Ububangikanyamana buto ni ubuhe yewe Ntumwa y’Imana?”

Ati: “Ni ugokora ikintu hagamijwe kwigaragaza ku bantu (Riya’u); Imana isumba byose yavuze ko ku munsi w’imperuka ubwo izaba irimo iha buri mugaragu ibyo yakoreye izabwira babandi bakoraga mu rwego rwo kwigaragaza no kwibonekeza ku bandi iti nimujye kwaka ibihembo byanyu babandi mwigaragazagaho mu isi maze murebe ko hari icyo bari bubamarire!”

📚Majmu’atu waram, Umz.1 Urp.187

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here