GUTEGEKA IBYIZA NO KUBUZA IBIBI
(Al amru bil ma’aruufi wa nahyu anil mankar)
Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu wa aalihi wa sallam) yaravuze ati:
كَيْفَ بِكُمْ إِذَا فَسَدَ نِسَاؤُكُمْ وَ فَسَقَ شُبَّانُكُمْ وَ لَمْ تَأْمُرُوا بِالْمَعْرُوفِ وَ لَمْ تَنْهَوْا عَنِ الْمُنْكَرِ قِيلَ لَهُ وَ يَكُونُ ذَلِكَ يَا رَسُولَ اللَّهِ قَالَ نَعَمْ وَ شَرٌّ مِنْ ذَلِكَ وَ كَيْفَ بِكُمْ إِذَا أَمَرْتُمْ بِالْمُنْكَرِ وَ نَهَيْتُمْ عَنِ الْمَعْرُوفِ قِيلَ يَا رَسُولَ اللَّهِ وَ يَكُونُ ذَلِكَ قَالَ نَعَمْ وَ شَرٌّ مِنْ ذَلِكَ وَ كَيْفَ بِكُمْ إِذَا رَأَيْتُمُ الْمَعْرُوفَ مُنْكَراً وَ الْمُنْكَرَ مَعْرُوفا
“Bizaba bimeze bite kuri mwe igihe abagore n’urubyiruko banyu bazaba barangiritse kubera ko mudategeka ibyiza ngo munabuze ibibi!?”
Bati “Ese ibyo bizabaho yewe Ntumwa y’Imana?”
Iti “Yego rwose bizaba! Kandi ikibi kurusha ibyo, bizaba bimeze bite kuri mwe igihe muzaba mutegeka ibibi mukabuza ibyiza!
Bati “Ese n’ibyo nabyo bizaba yewe Ntumwa y’Imana!?.”
Iti “Yego bizabaho! Kandi ikibi kurusha ibyo, bizaba bimeze bite kuri mwe igihe ikiza muzaba mukibona nk’ikibi n’ikibi mukibona nk’ikiza!”
Gutegeka ibyiza no kubuza ibibi ni injyenzi ariko mu gihe hakurikijwe amategeko abigenga!
📚Tuhafu al-uquul/Tarjumeh Farsi/ Urp. 50