NI IKI UMUGORE YAKORA KUGIRA NGO YIGARURIRE UMUTIMA W’UMUGABO WE?

  1. Kubwira umugabo we ko amukunda kandi akabimubwira kenshi.
  2. Umugabo ashimishwa no kubona umugore yishimye kubera we. Umugore akwiye gushaka uburyo no guha umwanya umugabo we kugira ngo abashe kumukorera ibyatuma yishima.
  3. Guteka no gutegura amafurunguro umugabo akunda.
  4. Guha umwanya no gutega amatwi umugabo igihe hari icyo ashaka kumubwira.
  5. Igihe umugore hari ibyo agiye kugura,akwiye kubanza kubaza umugabo we niba nawe ntacyo akeneye ngo akimugurire. Ibi bizatuma umugabo abona ko umugore we amuzirikana.
  6. Kugura amakarita akunze kugurwa n’abakundana no kwandikaho amagambo meza y’urukundo.
  7. Umugore akwiye kwirinda gufungura ubutumwa bugenewe umugabo bwaba ari ubwaje mu ibahasha cyangwa bwaje muri telephone.
  8. Umugore akwiye kugerageza agashaka uburyo rimwe na rimwe azajya ajyana mu rugendo n’umugabo we batarikumwe n’abana.
  9. Kugerageza kumenya ibyiyumvo by’umugabo kugirango ajye abikoresha igihe ashaka k’umushimisha.
  10. Igihe umugabo akoreye ikiza umugore we,umugore ntakwiye kubifata nkaho ari inshingano z’umugabo ngo birarangirire aho. Ahubwo akwiye gushimira umugabo we kubw’icyo kintu kiza akoze.
  11. Umugore akwiye gushakira impano umugabo we igihe hari umunsi mukuru wabaye ufite aho uhuriye n’abagabo cyangwa indi minsi mikuru kabone nubwo yaba ari impano yoroheje.
  12. Umugore akwiye kumenya ko umugabo we atakwishimira ko aseba cyangwa avunika, igihe habaye impamvu itunguranye nk’igihe bari bafite imodoka,moto,… ikabapfiraho umugore akwiye gufata iyambere akemerera umugabo bagatega bus cyangwa bakagenda n’amaguru igihe bishoboka, ibyo bizashimisha umugabo. Naho igihe bahuye n’ibibazo nk’ibyo umugore nawe akongera ibindi byo kwanga gutega bus cyangwa kugenda n’amaguru igihe bishoboka,bizababaza umugabo cyane.
  13. Gukorera massage umugabo cyangwa kumukanda no kumunanura umubiri wose igihe umugore abishoboye.
  14. Kwigisha abana babo kubaha se (papa) ubabyara.
  15. Kwereka no kubwira umugabo ko ariwe umukwiriye ntawundi wamumurutira kandi akabivugana ukuri.
  16. Gukora ikintu mu mwanya wacyo.Urugero: Niba wari umwanya wo kuruhuka, umugore ntakwiye guhita ajyana umugabo mu bindi bitari biteganyijwe muri uwo mwanya keretse bibaye byihutirwa cyane.
  17. Umugore mu byo akora byose akwiye kubikorana urukundo.
  18. Niba umugabo abonye igihe cy’ikiruhuko,umugore niwo mwanya abonye mwiza wo kwita k’umugabo we, akaba akwiye kuwukoresha neza ashimisha umugabo. Urugero: Amutekera ibiryo byiza,amuganiriza,batemberana,…
  19. Igihe umugore ahuye n’ikibazo,mu kugikemura akwiye kubanza kubaza umugabo we uko abibona.
  20. Kugurira umugabo film akunda igihe akunda kuzireba.
  21. Kubwira umugabo udukuru twiza no kumusaba umwanya kugirango aturangize.
  22. Kwifotozanya nawe hamwe n’abana.
  23. Kudafata umugabo nk’uko nyina amufata ahubwo akamufata nk’umugabo we akunda.Bishatse kuvuga ko umugore adakwiye gufata umugabo we nk’umwana we cyangwa undi muntu yafata nkuko umubyeyi afata umwana we aho usanga umubyeyi ahamagara mu mazina umwana,amutuma ibyo ashatse,…Ahubwo umugore akwiye gufata umugabo nk’umutware akamuhamagara “Umutware,umukunzi,Papa kanaka,n’andi mazina bashobora kwitana ashimishije kandi arimo urukundo n’ikinyabupfura”.
  24. Guha umwanya umugabo bakaba bari kumwe bonyine.
  25. Kutamena ibanga umugabo yabikije umugore we kuko bibabaza umugabo cyane.
  26. Guha umugabo icyubahiro kimukwiye no kumwubaha bya nyabyo.
  27. Kugurira umugabo nk’ibitabo,imyenda ya sport,…mu rwego rwo ku mutera imbaraga zo gusoma,gukora sport,…
  28. Kudaca umugabo mu ijambo igihe arimo kuvuga.
  29. Kumwereka amaranga mutima yawe.
  30. Kurata umugabo mubandi bantu ariko utamena amabanga.
  31. Gushyigikira umugabo mubyo akora byiza.
  32. Gusengera umugabo.
  33. Guhera umugabo imiti ku gihe no kumuba hafi igihe arwaye.
  34. Gushaka udukino umugore akinana n’umugabo igihe abona ntakazi afite.
  35. Guha agaciro no kubaha inshuti z’umugabo.
  36. Gukunda umuryango w’umugabo.
  37. Igihe umugore atumva ibintu kimwe n’umugabo ntakwiye kubimwumvisha ku ngufu.
  38. Gushaka uko umugore yakwishimana akanasekana cyane n’umugabo kuko bituma hari bimwe bikosoka mu mibanire y’abashakanye.
  39. Kubabarira umugabo igihe yaguye mu ikosa akaba ari gusaba imbabazi kabone nubwo yaba ari kuzisaba abicishije mu zindi nzira.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here