Ibintu bikurikira iyo byuzuye wudhu iba yuzuye kandi yemewe:
Ibirebana namazi nigikoresho arimwo:
- Amazi agomba kuba asukuye(atarimwo najisi)
- Uyakoresha agomba kuba ayafiteho uburenganzira
- Amazi agomba kuba atavangiye
- Igikoresho amazi arimwo kigomba kuba gifitiwe uburenganzira bwo kugikoresha.
- Igikoresho amazi arimwo kigomba kuba kidakozwe muri zahabu.Ibirebana nibice
Ibice by’umubiri bifatwaho wudhu:
- Kuba bisukuye(hatariho najisi)
- Kuba hatariho ikintu cyabuza amazi kugera ku mubiri.
Ibirebana nuko wudhu ifatwa:
- Gutondekanya neza(aho uhera,aho ukurikizaho naho usoreza)ufata wudhu.
- Gukurikiranya ibikorwa hadaciyemo umwanya
- Ufata wudhu akayifatisha ubwe(ntiyake ubufasha kubandi)
Ibirebana nufata wudhu:
- Kuba adafite imbogamizi yamubuza gukoresha amazi
- Gufata wudhu kubera Allah(atari ukubera ubwibone cyangwa ubwirasi).
Andi mategeko:
-. Gufata wudhu n’amazi avangiye cyangwa arimo najisi iyo wudhu iba ipfuye,waba ubizi cyangwa utabizi yewe kabone niyo waba wibagiwe.
-. Gufata wudhu n’amazi nyirayo atabyishimiye iyo wudhu iba ipfuye.
-. Iyo mu gihe cyo gufata wudhu, igice warenze (wavuyeho) kigiweho na najisi iyo wudhu nta kibazo iba ifite usabwa gusa gukuraho iyo najisi usoje gufata wudhu.