UYU NI UMURAGE TWASIGIWE N’INTUMWA MUHAMMAD (sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam).
Bivuye ku musahaba witwa Zayid mwene Arqam yaravuze ati:
قام رسول الله صلى الله عليه وسلم يومًا فينا خطيبًا بماء يدعى خمًّا بين مكة والمدينة، فحمد الله وأثنى عليه، ووعظ وذكَّر، ثم قال: أما بعد، ألا أيها الناس، فإنما أنا بشر يوشك أن يأتي رسول ربي فأجيب، وأنا تارك فيكم ثقلين: أولهما: كتاب الله فيه الهدى والنور، فخذوا بكتاب الله واستمسكوا به، فحث على كتاب الله ورغب فيه، ثم قال: وأهل بيتي، أذكركم الله في أهل بيتي، أذكركم الله في أهل بيتي، أذكركم الله في أهل بيتي
“Ubwo twari mu kibaya cyitwa KHUM kiri hagati ya Makkah na Madina, Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalih) yarahagurutse ishimira Imana maze iravuga iti: “Nuko rero! Yewe bantu mwe! Mu by’ukuri njye ndi umuntu kandi nta gushidikanya ko vuba nzazirwa n’intumwa ivuye ku Mujyenga wanjye (Malayika w’urupfu) kandi nta kabuza nzayitaba, bityo rero mbasigiye bibiri biremereye;
Icyambere muri byombi ni igitabo cy’Imana (Qur’an) kuko kirimo umuyoboro n’urumuri. Cyo nimufate igitabo cy’Imana kandi mushikamane nacyo, rwose nimukige munatwarwe nacyo.
Icya kabiri ni Ahlu Bayt banjye! Ndabibutsa Allah mbinyujije muri Ahlu Bayt banjye, ndabibutsa Allah mbinyujije muri Ahlu Bayt banjye, ndabibutsa Allah mbinyujije muri Ahlu Bayt banjye”.
📚Sahihi Muslim: 4/1873 n°2408 icyapiro rya: Abdul baqii, Daru ihya’au al turathu al Arabi, Daru al qalam na Bayreut.