Umumenyi kizingeza muri Madhehebu ya sunni witwaga Ibrahim mwene Muhammad Djuyani (644-730) mu gitabo cye yise FAWA’IDU AL SAMTIN habonekamo imvugo yavuzwe n’Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalih) ibwira umuswahaba wayo witwaga Salimani ati:
یا سلمان ، حبّ فاطمه ینفع فی مئة من المواطن ، أیسر تلک المواطن : الموت ، والقبر ، والمیزان ، والمحشر ، والصراط ، والمحاسبه
“Yewe Saliman! Gukunda umukobwa wanjye Fatimah, bifasha mu bintu ijana. Ibyoroshye muri ibyo (ijana), ni mu gihe cyo gupfa, mu mva, ku munzani, mu izurwa, mu kunyura kuri sirata, no mu gihe cy’ibarurirwabikorwa.
📚FAWA’IDU AL SAMTI, Umz 2 umuryango 11 H 11