IBISABWA NGO UMUNTU ATANGE ZAKAT AL-MAALI

Zakat iba itegeko ku muntu iyo hujujwe ibi bintu bikurikira:

⁃ Ingano y’umutungo igomba kuba yageze ku kigero fatizo.

⁃ Umutungo ugkmba kuba ari uw’umuntu kugiti cye.

⁃ Nyiri umutungo agomba kuba azi ubwenge (atari umusazi)

⁃ Nyiri umutungo agomba kuba ageze mu gihe cy’ubukure.

⁃ Nyiri umutungo agomba kuba atari imbohe cyangwa umucakara w’abandi bantu.

⁃ Nyiri umutungo agomba kuba afite uburenganzira bwo gukoresha uwo mutungo.

⁃ Ku kijyanye n’Inka, Intama, Ingamiya, Zahabu n’umuringa, nyirabyo agomba kuba abimaranye amezi 12 abitunze ari ibye.(Iyo umuntu amaranye Inka, Intama, Ingamiya, Zahabu n’umuringa amezi cumi n’abiri,icyo gihe aba agomba kubitangira Zakat. Uwo muntu kandi mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi n’akabiri, ntakwiye gukoresha wa mutungo ngo ushire cyangwa uveho mu rwego rwo guhunga kuwutangira Zakat. Iyo bigenze gutyo, uwo muntu afatwa nk’ufite ideni aba ahomba gutanga Zakat ya wamutungo. Ariko iyo umutungo uvuyeho atabigizemo uruhare, atabishaka cyangwa se hatabayeho uburangare, icyo gihe ntago atanga Zakat).

KUBA UMUNTU AGOMBA KUBA AGEJEJE IGIHE CY’UBUKURE

Umuntu utanga Zakat aruko  agejeje igihe cy’ubukure. Ku kijyanye na Zakat y’Inka, Intama, Ingamiya, Zahabu na feza, amategeko y’idini avuga ko umuntu abitangira Zakat aruko mu mwaka wose yarabitunze yari yarageze ku gihe cy’ubukure. Iyo ageze ku gihe cy’ubukure hagati mu mwaka icyo gihe ntago ari itegeko kuri we gutanga Zakat.

Igihe biba itegeko ko umuntu atanga Zakat y’Imizabibu, Itende, Ingano n’Igihingwa kijya kumera nk’ingano cyitwa Barley mu cyongereza:

Zakat y’Imizabibu, Itende, Ingano n’Igihingwa kijya kumera nk’ingano cyitwa Barley mu cyongereza, iba itegeko  iyo:

⁃ Ingano na Barley (Igihingwa kimeze nk’ingano) byenda kwera, kuburyo bigaragara ko igihingwa cyazanye imbuyo zitangiyr gukomera.

⁃ Imizabibu yazanye imbuto zikuze zenda guhisha.

⁃ Itende zigeze mu gihe umuntu ashobora kuzirya.

Igihe Zakat y’Imizabibu, Itende, Ingano n’Igihingwa kijya kumera nk’ingano cyitwa Barley mu cyongereza itangwa:

⁃ Ingano na Barley: Zakat itangwa iyo byasaruwe bikabahurwa cyangwa se bigatonorwa.

⁃ Itende: Zakat itangwa iyo zahishije zirimo gusarurwa.

⁃ Imizabibu: Zakat yayo itangwa iyo yumishijwe.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here