BISMILLAHI RAHMAANI RAHIIM
Gusuzuma no kunenga imyemerere y’abawahabi ivuguruza ubumenyi bw’intumwa y’Imana Muhammad (s) ku ndyarya.
INSHAMAKE
Ibn Taymiyah n’agatsiko kamukurukiye bahakana ubumenyi bw’intumwa y’Imana(s) ku banafiqi (indyarya) bakavuga ko Intumwa y’Imana(s) itari izi indyarya z’i Madina no mu nkengero zaho. Mu gihe ibyo bavuga binyuranye n’imirongo ya Quran, riwayat ndetse n’ibihamya by’amateka bihamya kandi bikagaragaza neza ko intumwa y’Imana Muhammad (s) yari izi neza abanafiqi n’indyarya z’i Madina.
Hari nka ayat ya 30 muri surat Muahammad, ayat ya 84 Surat Tawbah, ayat ya 88 n’iy’ 140 muri Surat Nisaa n’indi mirongo myinshi iduhamiriza ko intumwa nziranenge yari izi neza abanafiqi b’i Madina ku buryo busesuye.
Hari kandi hadith nyinshi zivuga ku bikorwa byagiye bibaho ku gihe cy’intumwa y’Imana bihamya neza ko intumwa yari izi kandi isobanukiwe indyarya z’i Madina no mu nkengero za Madina; twavuga nka hadith ivuga ku gikorwa kizwi mu mateka nka “Fiatu baaghiat”, ibyabereye Aqabat, Masid dharar, kuba umunzani w’ukwemera n’uburyarya ari urukundo n’urwango kuri Amir al muminina Aliy bn Abi Talib(as) ndetse n’izindi hadith nyinshi zigaragaza ko intumwa y’Imana yari izi abanafiqi yewe si intumwa gusa ahubwo n’abasahaba b’intumwa bari bazi izo ndyarya kugeza no ku mazina yazo ndetse n’ibindi bimenyetso byabarangaga. Icyongeye kuri ibyo, imirongo yose ya Quran ihamya ko intumwa n’abatoni b’Imana [by’umwihariko intumwa y’Imana Muhammad (s)] ari abashahidi(abahamya) kuri umat, igaragaza ko intumwa ziba zisobanukiwe neza abantu bazo harimo ibikorwa byabo, imyitwarire yabo ndetse n’abafite uburyarya muri bo.
INTANGIRIRO
Umumenyi w’umushia witwaga Allaamat Hiliy yanditse ibigwa bya Aliy bn Abi Talib (as) yagaragaje hadith y’intumwa y’Imana ivuga ko Aliy ari Faruuq (utandukanya ukuri n’ikinyoma muri umat ya Muhammad s)[Hiliy 1379, 74], maze Ibn Taymiyah abirwanya avuga ati “niba icyo Hiliy yashakaga kuvuga ari ukuba Aliy a.s abasha gutandukanya umwemera n’iindyarya, si byo kuko ibi nta kiremwa na kimwecyabishobora kabone n’ubwo yaba intumwa y’Imana kuko ALLAH yabwiye intumwa ye ati:
وَمِمَّنْ حَوْلَکمْ مِنَ الْأَعْرَابِ مُنَافِقُونَ وَمِنْ أَهْلِ الْمَدِینَةِ مَرَدُوا عَلَی النِّفَاقِ لَا تَعْلَمُهُمْ نَحْنُ نَعْلَمُهُمْ
“No mu barabu babakikije harimo indyarya ndetse no mu bantu batuye i Madina harimo abatsimbaraye ku buryarya, ntubazi ariko twe turabazi (Surat Tawbah, 101)”
Agakomeza rero avuga ati “niba intumwa y’Imana idafite ubumenyi ku ndyarya za Madina no mu nkengero zayo ni gute undi muntu yabugira?” (Ibn Taymiyah 1406, 4:290).
Iyo myemerere ye ipfuye kandi yayisubiyemo mu gitabo “al jamiu al masail” aho avuga ati “mu gihe intumwa isumba izindi idashobara gutandukanya umwemera n’umunafiqi, bihita byigaragaza ko no ku bantu basanzwe bidashoboka” (Ibn Tymiyah 1422, 2:65). No mu gitabo “Al rad alaa al shadhali: 16” agatsiko kakurikiye ibn Taymiyah kakomeje gusubiramo iyi mvugo ipfuye.
IBIHAMYA BIGARAGAZA KO IYI MVUGO IFUTAMYE
Iyi mvugo ya Ibn Taymiyah n’agatsiko kamukurikiye k’abawahabi bishingikirije ayat y’ijana n’imwe(101) muri suratu Tawbah, ni imvugo ipfuye kuko twifashishije imirongo ya Quran n’amariwayat menshi dusanga intumwa y’Imana (s), uretse no kuba yari izi ibikorwa n’imvugo by’indyarya za Madina no mu nkengero zayo, ahubwo n’amazina yazo(indyarya) intumwa y’Imana yari iyazi.
- Imirongo ya Quran
Aha tugiye kugaragaza imirongo ya Quran igaragaza neza ko intumwa y’Imana yari ifite ubumenyi ku banafiqi b’i Madina mu buryo butomoye, harimo na ayat y’101 muri suratu Tawbah yifashishwa na Ibn Taymiyah.
Ayat ya mbere: Suratu Twawbah 101
ALLAH muri Quran aragira ati:
وَمِمَّنْ حَوْلَکمْ مِنَ الْأَعْرَابِ مُنَافِقُونَ وَمِنْ أَهْلِ الْمَدِینَةِ مَرَدُوا عَلَی النِّفَاقِ لَا تَعْلَمُهُمْ نَحْنُ نَعْلَمُهُمْ
“No mu barabu babakikije harimo indyarya ndetse no mu bantu batuye i Madina harimo abatsimbaraye ku buryarya, ntubazi ariko twe turabazi (Surat Tawbah, 101)”
Ibn Taymiyah yifashishije iyi ayat maze ahakana ubumenyi bw’intumwa y’Imana (S) ku banafiqi muri rusange, mu gihe ibivugwa muri iyi ayat ndtse no mu zindi bitandukanye n’icyo kintu cy’uko intumwa idafite ubumenyi ku banafiqi, ahubwo abenshi mu basobanuzi ba Quran icyo babashije kugaragaza muri iyi ayat ni uko mbere y’uko uyu murongo umunurwa, intumwa y’Imana (s) hari abanafiqi bamwe na bamwe itari yakameny, ibi bikaba byaraterwaga n’ubuhanga izo ndyarya zari zifite mu kwiyoberanya.[Al Khaazin 1415,2:400]
Ku bandi banafiqi rero siko byari bimeze kuko Quran igaragaza neza ko kuva mu ntangiriro z’ubutumwa,intumwa y’Imana yari izi kandi isobanukiwe neza abanafiqi bamwe na bamwe binuze mu mvugo zabo n’amajwi bakoreshaga bavuga [Surat Muhammad, 30], abandi ikabamenya binyuze mu buryo bakoraga amasengesho yabo [surat Nisaa, 142] kimwe n’uko abandi yabamenyeraga igihe babaga basuzugura amategeko y’intumwa banga kwitabira urugamba.
Bityo rero agatsiko kamwe k’abanafiqi ni ko katari kazwi n’intmwa y’Imana bw’ibigaragarira amaso kubera ubuhanaga bari bafite mu guhisha uburyrya bwabo[al Maaturiidiy 146, 5:462] ariko nyuma y’uko iyi ayat y’101 mu isurat ya Tawbah imanurwa bahise bamenyekana ku ntumwa y’Imana.
Twabariy abikuye kuri Ibn Abas aravuga ati “nyuma y’uko iyi ayat imanuka, ku munsi w’ijuma intumwa yahamagaye indyarya maze iravuga iti:
اخرج یا فلان فإنک منافق. اخرج یا فلان فإنک منافق فأخرج من المسجد ناسًا منهم
“wowe kanaka sohoka uri indyarya, nawe kanaka sohoka kuko uri indyarya nimusooke mu musigiti muri indyarya…” [Twabariy1420, 14:441].”
Twabariy akomeza agira ati: “Icyo gihe Umar yarimo yerekeza ku musigiti, maze abonye abo bantu basohorwaga mu musigiti, agira isoni arabihisha kuko yatekerezaga ko yakerewe akaba asanze isengesho ry’ijuma rirangiye, ubwo Umar yinjiraga mu musigiti umuislamu umwe yahise atera hejuru ati yewe Umar we Imana igaragaje indyarya kandi ibihano byabo bya mbere bibagezeho nk’uko Imana yabisezeranije [Twabariy 1420, 14:441; Ibn Aashuur 1422, 5:87; Nishaabur 1430, 11:29] (Ibihano bya mbere yavugaga ni ibivugwa muri iyo iyi ayat y’101 Tawbah-)
سَنُعَذِّبُهُمْ مَرَّتَینِ ثُمَّ یرَدُّونَ إِلی عَذابٍ عَظیم
Twabariy icyo yongera kuri ibi ni uko muri riwayat ya Abiy Malik hajemo ko:
Intumwa y’Imana mu mbwirwaruhame y’isengesho ry’umunsi w’ijuma yavugaga ku banafiqi akabaha ibihano bya roho. [Twabariy 1420, 14:441-442]
کان رسول الله (ص) یخطب فیذکر المنافقین، فیعذبهم بلسانه
Uretse Ibn Abas, Anas bn Malik na we yavuze inkuru yo gusohorwa mu musigiti kw’abanafiqi[Fakhr Raziy 1420, 16:131], uretse aba kandi hari n’abandi bamenyi bo muri ahlu sunat bemeje ukuri kw’iyi nkuru, aha twavuga nka Twabaraniy mu gtabo “al mu’jamu al awsat” na Nurdiin Haythamiy mu gitabo “maj’amau zawaaid” [Twabaraniy 1:131; Haythamiy 1414, 7:34]
Ayat ya kabiri: Suratu Muhammad 30
ولَوْ نَشاءُ لَأَرَیناکهُمْ فَلَعَرَفْتَهُمْ بِسیماهُمْ وَ لَتَعْرِفَنَّهُمْ فی لَحْنِ الْقَوْلِ وَ اللَّهُ یَعْلَمُ أَعْمالَکمْ
Kandi iyo tubishaka twari kubakwereka ukabamenya ku bimenyetso byabo rwose uzabamenyera ku kugobeka imvugo kandi ALLAH azi ibikorwa byanyu.
Abenshi mu basobanuzi ba Quran b’abasuni babikuye kuri Anas bn Malik, bavuga ko nyuma yo kumanuka kw’iyi ayat, nta munafiqi n’umwe wasigaye atamenyekanye ku ntumwa y’Imana(s). Bose intumwa y’Imana yabamenyeraga ku masura yabo ndetse no ku majwi yabo iyo babaga barimo kuvuga.
مَا خَفِی عَلَى رَسُولِ اللهِ(ص) بَعْدَ نُزُولِ هَذِهِ الْآیةِ شَیءٌ مِنَ الْمُنَافِقِینَ، کانَ یَعْرِفُهُمْ بِسِیمَاهُمْ. َلَتَعْرِفَنَّهُمْ فِی لَحْنِ الْقَوْلِ، فِی مَعْنَاهُ وَمَقْصِدِهِ
[Al Khaazin 1415, 4:149; Tafsiir al basiitw 9:970; Ibn al Faraa 1420, 4:218; Al Zamakh’shariy 1407, 4:327; Al Qurtubiy 1964, 16:252]
Ayat ya gatatu: Suratu Tawbah 84
وَ لا تُصَلِّ عَلى أَحَدٍ مِنْهُمْ ماتَ أَبَداً وَ لا تَقُمْ عَلى قَبْرِهِ إِنَّهُمْ کفَرُوا بِاللَّهِ وَ رَسُولِهِ وَ ماتُوا وَ هُمْ فاسِقُونَ
Ntuzasabire(ntuzakorere isengesho) na rimwe umwe muri bo yapfuye ntuzanahagarare ku mva ye. Mu by’ukuri bo bahakanye ALLAH n’Intumwa ye, bapfa ari inkozi z’ibibi.
Muri iyi ayat ntagatifu, nyagasani ALLAH arategeka intumwa ye ntagatifu kutazigera ikorera isengesho umunafiqi wapfuye kandi akayibuza kuzajya ku mva z’abo banafiqi ngo ibasomere amaduwa. Aha rero icyo twibaza ni iki: Niba koko intumwa y’Imana itari ifite ubumenyi ku bantu b’indyarya ngo imenye amazina yazo n’ibindi bimenyetso biziranga, ni gute yari gushyira mu bikorwa ibyo iyi ayat imusaba? Ni aha Ibn Taymiya n’agatsiko kamukurikiye ngo basubize iki kibazo, uretse ko nta n’igisubizo kizima batanga! Ese koko intumwa ibaye itari izi indyarya, iri tegeko ryaba ari tegeko nyabaki ritegeka intumwa gukora ibintu idafiteho amakuru, kandi tuzi ko ALLAH atajya akora ibintu bidafite impamvu n’ubugenge?
Ikinyuranye n’iyi mvugo y’abawahabi na Ibn Taymiyah, ni uko uretse no kuba intumwa intumwa y’Imana yari izi neza abanafiqi b’i Madina, n’abasahaba b’intumwa ubwabo izi ndyarya bari bazizi nk’uko bigaragazwa mu nyandiko zizewe z’abasuni nka Sahih Bukhaariy na Shaihi Muslim. Ubwo Abdullah bn Ubay yapfaga, intumwa y’Imana yafashe icyemezo cyo kumukorera isengesho (ry’uwapfuye) maze Umar aritambika abaza intumwa y’Imana ati “ese Imana ntiyakubujije gukorera isengesho indyarya?” [al Nishaabuuri 2:76 & 4:1865; al Twabariy 1420, 14:406 ]
Ayat ya kane: Suratu Nisaa 88
فَمَا لَکمْ فِی الْمُنَافِقِینَ فِئَتَینِ وَاللَّهُ أَرْکسَهُمْ بِمَا کسَبُوا
Kuki muri amatsinda abiri ku bakora ubunafiqi kandi ALLAH yarabadindije kubera ibyo bakoze?
Nk’uko bigaragara, iyi ayat iragaragaza neza ko abaislamu bari bafite kutavuga rumwe ku kijyanye n’uko bagomba kwitwara ku banafiqi, bamwe bari bahagaze ku gitekerezo cy’uko bagomba kurwanya izo ndyarya naho abandi bakumva ko atari byiza gushoza intambara kuri izo ndyarya. Binagaragarira muri ayat ikurikiraho ya 89 aho nyagasani ALLAH ashimangira ko abaislamu batagomba kugira imikoranire y’ubucuti n’indyarya ndetse bakirinda kugira ubufasha bazikeneraho.
فَلَا تَتَّخِذُوا مِنْهُمْ أَوْلِیاءَ… وَلَا تَتَّخِذُوا مِنْهُمْ وَلِیا وَلَا نَصِیرًا
Ntimukagire inshuti muri bo ……. Kandi ntimuzagire muri bo inshuti cyangwa umutabazi[Nisaa 89]
Mu gihe rero indyarya zaba zitari zizwi n’urursange rw’abaislamu bose, iyi ayat ibategeka guca umubano n’indyarya yaba nta gisobanuro ifite, kuko ntabwo Imana yari kubaha itegeko ku kintu badafiteho amakuru.
Ayat ya gatanu: suratu Nisaa 140
وَقَدْ نَزَّلَ عَلَیکمْ فِی الْکتَابِ أَنْ إِذَا سَمِعْتُمْ آیاتِ اللَّهِ یُکفَرُ بِهَا وَیُسْتَهْزَأُ بِهَا فَلَا تَقْعُدُوا مَعَهُمْ حَتَّی یَخُوضُوا فِی حَدِیثٍ غَیرِهِ إِنَّکمْ إِذًا مِثْلُهُمْ إِنَّ اللَّهَ جَامِعُ الْمُنَافِقِینَ وَالْکافِرِینَ فِی جَهَنَّمَ جَمِیعًا
Mu by’ ukuri yabamanuriye mu gitabo ko nimwumva amagambo ya ALLAH ahakanwa akanannyegwa, ntimuzicarane na bo (abayahakana n’abayannyega) kugeza ubwo binjira mu kindi kiganiro. Nimuhaguma mu by’ukuri icyo gihe muzaba mumeze nka bo. Mu by’ukuri ALLAH ni ukoranya abanafiqi n’abahakanyi bose muri Jahanamu.
Ku bijyanye n’impamvu yo kumanuka kw’iyi ayata, byavuzwe ko abayahudi, bajyaga bakora ibyicaro i Madina maze bakannyega imirongo ya Quran, muri ibyo byicaro kandi habaga harimo n’indyarya z’abaislamu.[al Khazin 1415, 1: 438, al Qinawjiy 1412, 3:268]
وکان المنافقون یجلسون إلیهم ویخوضون معهم فی الاستهزاء بالقرآن
Ibi byicaro byaberaga mu mujyi mutoya nka Madina, ni ibyicaro byabaga bizwi kandi n’ababyitabiraga bari bazwi, bityo kumenyekana kw’abanafiqi ntabwo byari kuba ibntu bikomeye ku baislamu, ikindi kandi nk’uko twabivuzeho hejuru, ntibishoboka ko Imana yazanira abantu itegeko ku bintu badafiteho amakuru.
Uretse iyi mirongo ya Quran tugaragaje tukanavugaho, hari indi mirongo myinshi yamanutse igaragaza indyarya izo ari zo kandi ikaburira abemeramana ibabwira uko bagomba kwitwara kuri izo ndyarya (nka ayat ya 166-168 Suratu Aal Imran, ayat ya 74,84, na 107 muri suratu Tawbah).