AMATEGEKO Y’IMVA ISHYINGURWAMO UMUSLAMU

Amategeko n’imigenzo by’idini ya Islamu bivuga ko umusilamu agomba gushyingurwa mu mva icukuye mu gitaka. Imva abasilamu bashyinguramo zigomba kuba zifite ibiziranga ndetse zujuje ibisabwa kugirango umusilamu uzishyingurwamo ashyingurwe uko amategeko yabiryennye cyane cyane hibandwa kuguha agaciro n’icyubahiro umusilamu witabye Imana.

Ibyo imva zigomba kuba zujuje:

⁃   Imva igomba gucukurwa kuburyo abagiye kuyishyinguramo baza kubasha gushyinguramo umusilamu bamwerekeje Qibla.

⁃ Imva igomba kuba yabonetse mu buryo bwa Halal (buziruwe) kuburyo abagiye kuyishyinguramobaba babifitiye uburenganzira.

⁃ Ingano y’imva ijyana n’ingano y’ugiye kuyishyingurwamo. Ariko ubusanzwe ikigero gikunze gukoreshwa hacukurwa imva ni metero ebyiri z’ubuhagarike na santimetero 70 (cyangwa se metero) z’ubutambike.

⁃ Imva igomba kuba ari mpande enye kugira ngo byorohere abashyingura gushyingura umuntu wabo hatabayeho kumubangamira.

⁃ Ni mustahabu (Suna) ko  ubujyakuzimu bw’imva bureshya n’uburebure by’umuntu uringaniye (byibuze metero ebyiri).

⁃ Ni mustahabu (Suna) ko imva z’abasilamu zigira icyo bita “Mwanandani“.

Mwanandani ni iki?

Mwanandani ni ikinogo gito cya mpande enye gicukurwa mu ndiba y’imva yamaze gucukurwa neza, maze kigashyirwamo umurambo w’umusilamu, nuko kikoroswaho (kigatindwaho) amabuye (ariko hakirindwa ko ayo mabuye atsikamira uwitabye Imana) cyangwa ikindi kintu cyose cyemewe cyatuma itaka ritagera kuwitabye Imana, ku buryo igihe baza gushyiraho itaka ritaza kugera ku witabye Imana. Akamaro ka Mwanandani ni ukurinda icyubahiro cy’umusilamu witabye Imana ushyinguye muri iyo mva kuko imurinda kuba yagerwaho n’itaka. Mwanandani kandi igomba gucukurwa neza kuburyo umuntu aza gukwirwamo batamuhasemo cyangwa ngo bamutsindagiremo.

Mwanandani ziri mu moko abiri:

1. Al- Lahidu: Ni Mwanandani icukurwa mu mva yacukuwe mu butaka bukomeye (uretse ko no kuyicukura mu butaka bworoshye nabyo byemewe). Iyo Mwanandani icukurwa ku gice cyo hasi ku mpera cyangwa se indiba y’imva, ku rukuta rw’imva ruherere aho Qibla iri. Mu kuyicukura, iyo abantu bageze aho ubujyakuzimu bw’imva bugarukiye, bakomeza gucukura baringanije n’urukuta rw’imva ruherereye ku gice Qibla iherereyeho maze bagacukura ikinogo gito cya mpande enye gishobora gukwirwamo cyangwa se kuryamishwamo umuntu agakwirwamo.

                                   Mwanandani yo mu bwoko bwa Al-Lahidu

 

2. Al-Shaqqu: Ni Mwanandani icukurwa mu mva yacukuwe mu butaka bworoshye (uretse ko no mu butaka bukomeye naho byemewe kuyihacukura). Iyo Mwanandani icukurwa hagati mu ndiba y’imva. Mu kuyicukura, iyo abantu bageze aho ubujyakuzimu bw’imva bugarukiye, bakomeza gucukura hagati mu ndiba y’imva maze bagacukuramo ikinogo gito cya mpande enye gishobora gukwirwamo cyangwa se kuryamishwamo umuntu agakwirwamo.

                                 Mwanandani yo mu bwoko bwa Al-Shaqqu

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here