UKO BIGENDA IYO MAAMUM ASANZE IMAM ARI MURI RUKUU NDETSE N’IGIHE UMUSILAMU AKUYE HASI IBICE BIGOMBA GUKORA HASI MU ISENGESHO

1. UKO BIGENDA IYO MAAMUM ASANZE IMAM ARI MURI RUKUU

MAAMUM (umuntu ukurikiye imamu mu isengesho) iyo yasanze isengesho ryatangiye,akaba agiye gukurikira imamu mu isengesho ry’imbaga  agasanga imamu ari muri rukuu,ariko yajya muri rukuu agasanga imamu avuyeyo(ni ukuvuga igihe umuntu amanutse agiye muri rukuu akabisikana na imamu arimo kuzamuka ava muri rukuu):

1 . Ayatullah Imamu Khamenei: Avuga ko isengesho ry’uwo muntu riba ryemewe mu buryo bwa furada(isengesho yasenze wenyine atari muri jamaa).

  1. Ayatullah Sisitani: Avuga ko uwo muntu yemerewe guhitamo hagati y’ibi bintu bibiri:

– Kuba yakomeza isengesho rye mu buryo bwa furada.

– Kuba yahagarika isengesho agategereza imamu akagera ku yindi rakaa akabona kumukurikira.

2. UKO BIGENDA IGIHE UMUSILAMU AKUYE HASI IBICE BIGOMBA GUKORA HASI MU ISENGESHO

Ku kijyanye no kuba  niba umuntu uri muri sidjida yakura hasi bimwe mu bice  ukuyemo agahanga (ni ukuvuga ibindi bice bitandatu  bigomba kuba bifashe hasi aribyo: Ibiganza byombi,amavi yombi n’amano manini yombi),amategeko y’idini avuga ko:

Iyo uri kuvuga dhikiri yo muri sidjida ugakura hasi ubishaka igice mubice bigomba kuba biri k’ubutaka,isengesho ryawe rirangirika, ukaba ugomba kurisubiramo.Ariko iyo ubikoze utari kuvuga dhikiri yo muri sidjida,isengesho ntago ryangirika.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here