IKIBAZO
Ese hari itandukaniro hagati yabagore n’abagabo mu gufata wudhu ?
IGISUBIZO
Amategeko y’idini avugako nta tandukaniro hagati y’abagore n’abagabo mugufata wudhu. Ariko ni mustahabu mugihe cyo koza amaboko ku bagabo igihe bari gufata wudhu ko bahera mu nkokora inyuma basukaho amazi naho kubagore ni mustahabu ko bahera imbere (mu nkokora)basukaho amazi.
IKIBAZO
Ese igihe umuntu ari gufata wudhu,umuntu akamusukira amazi mu ntoki amufasha gufata wudhu, wudhu ye iba yemewe?
IGISUBIZO
Amategeko y’idini avugako gusukira umuntu amazi mu kiganza ariko we akaba ariwe uyishyirira ahagomba kozwa ntacyo bitwara wudhu ye (wudhu ye iba yemewe) ariko icyo gikorwa ni makruh.