Ese umusilamu yemerewe kujya mu birori birimo inzoga?
Muri islamu kunywa inzoga n’ibindi bintu bisindisha ni haramu . Abasilamu benshi bajya bibaza bati ese ngiye mu birori n’amateraniro birimo inzoga ariko bo ntibazinywe hari icyo bitwaye?.
Ku kijyanye no kujya mu birori birimo inzoga,amategeko y’idini avuga ko:
- Ayatullah Sistani: Avuga ko kurira no kunywera mu birori birimo inzoga,ni haramu.Naho kujyayo gusa ihtiyat wajibu ni haramu.Uretse gusa kujyayo ugiye kubuza ibibi no kubwiriza ibyiza nibwo byemewe kuba wajyayo.
- Ayatullah Imamu Khamenei: Avuga ko kujya mu birori birimo cyangwa binywererwamo inzoga ntago byemewe. Akomeza atugira inama kandi zo kutajya mu birori nk’ibyo mu rwego rwo kwerekana ko abasilamu batanywa inzoga kandi batajya mu birori nk’ibyo.