AMOKO Y’IGISIBO MURI ISLAMU

1.Igisibo cya wajibu(cy’Itegeko)

2.Igisibo cya Haram(kiziririjwe)

3.Igisibo cya mustahabu

4.Igisibo kiri Makruh

 

1.IGISIBO CYA WAJIB(Cy’itegeko)

 

Muri islam Ibisibo by’itegeko( biri wajib) ni ibi bikurikira:

1.Igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa RAMADHAN

2.Igisibo cyo kwishyura(igihe haba hari igisibo kiri wajib ku muntu atasibye ni itegeko kukishyura)

3.Igisibo cy’Icyiru(nkigihe mu kwezi kwa Ramadhan umuntu yariye cyangwa yakoze ikindi kintu k’ubushake cyatuma  igisibo cye cyangirika ,asabwa gutanga icyiru)

4.Igisibo umuntu akorera undi muntu witabye imana k’uburyo uwo muntu iyo akoze icyo gisibo abihemberwa.  (ibyo biba mu gihe uwo witabye Imana yari afite igisobo cya wajibu atakoze)

5.Igisibo cy’umunsi wagatatu wa Itikaaf (Itikaaf: Ni igihe abantu biyemeza kumara iminsi itatu mu musigiti bafunze kubera Allah)

6.Igisibo gisimbura Igitambo ku bantu bagiye gukora Hijja(ni ukuvuga iyo umuntu yagiye muri Hijja igihe cyo gutanga igitambo cyagera we ntabashe gutanga igitambo, ni wajibu kuri we gufunga iminsi itatu ari i Makka,yagaruka no mu rugo nabwo agafunga iminsi irindwi)

7.lgisibo cyabaye wajib kubera umuntu yakoze Nazri,Ahdi na Qasamu

8.Igisibo cyo kwishyurira umubyeyi cyiba wajibu ku mwana w’umuhungu mukuru mu rugo

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here