Yewe muntu! Mu by’ukuri…
Muri hadith al Qudus Allah (swt) aragira ati:
أأنت خلقت نفسك، وسويت جسمك، ونفخت روحك
إن كنت فعلت ذلك. وأنت النطفة المهينة، والعلقة المستضعفة، والجنين المصرور في صرة، فأنت الان في كمال أعضائك وطراءة مائك وتمام مفاصلك، و ريعان شبابك، أقوى وأقدر، فاخلق لنفسك عضوا آخر، استجلب قوة إلى قوتك، وإن كنت أنت دفعت عن نفسك في تلك الأحوال طارقات الأوجاع والاعلال، فادفع عن نفسك الان أسقامك، ونزه عن بدنك آلامك، وإن كنت أنت نفخت الروح في بدنك وجلبت الحياة التي تمسكك، فادفع الموت إذا حل بك، وابق يوما واحدا عند حضور أجلك
فإن لم تقدر أيها الانسان على شئ من ذلك، وعجزت عنه كله، فاعلم أنك حقا مخلوق، وأني أنا الخالق، وأنك أنت العاجز، وأني أنا القوي القادر، فاعرفني حينئذ واعبدني حق عبادتي، واشكر لي نعمتي أزدك منها، واستعذ بي من سخطتي أعذك منها، فاني أنا الله الذي لا أعبأ بما أخلق، ولا أتعب ولا أنصب فيما أرزق، ولا ألغب، إنما أمري إذا أردت شيئا أن أقول له كن فيكون
Ese ni wowe wiremye, utunganya umubiri wawe, unishyiramo roho?
Niba koko ibyo ari wowe wabyikoreye ukiri amazi asuzuguritse,ukiri n’urusoro rw’amaraso rudafite ingufu, ukiri no muri nyababyeyi, ubu ukaba ukuze ufite ingingo zose ukaba uri n’umusore w’umunyengufu cyo ngaho ireme bundi bushya cyangwa wiyongeze ubushobozi burenze ubwo ufite!
Niba ari wowe ujya ubasha kwirinda ibihe bikomeye by’ibizazane ntibikugereho maze ukabasha no kwikuraho ububabare n’agahinda, ukaba uri n’ubasha kwishyiramo roho ukagira ubuzima byushya, cyo ngaho uzirinde n’urupfu igihe ruzaba rukugezeho byibuze ubeho umunsi umwe nyuma y’igihe wagenewe gupfiraho.
Yewe muntu! Niba ibyo byose utabibasha, cyo menya ko mu by’ukuri wowe uri ikiremwa njye nkaba umuremyi kandi umenyeko wowe uri umunyantegenke njye nkaba umunyengufu ugena byose.
Nzirikana mu bihe byose kandi ungaragire ukuri ko kungaragira kandi unshimire ku bw’ingabire zanjye nkuhozaho nzakonjyeza kandi unyikingeho nzakurinda umujinya wanjye.
Mu by’ukuri njye ndi Allah utajya yirengagiza ibyo yaremye kandi sinjya nduha cyangwa ngo ndobanure mu gutanga amafunguro ahubwo mu by’ukuri icyo nshatse ndavuga cyikaba.
[📚Biharul anwar, Umz. 92, Urp. 445]