UMWIHARIKO N’IBYIZA BYA SURAT A- NAASI [Abantu].
✅Surat a-naas ni isura ya 114 muri Quran.
✅Surat a-naas iboneka mu gice [ijuzu] cya 30 cya Quran.
✅Surat a-naas igizwe n’imirongo [ayah] 6.
✅Surat a-naas ni imwe mu masurah yamanukiye i Makka.
IMPAMVU YISWE AL-NAAS
Al-naas ni ijambo ry’ururimi rw’icyarabu risobanuye abantu.
Iyi surah yiswe gutya bitewe n’uko umurongo (ayah) wayo wa mbere waje uvugwamo abantu ubabwirako igihe cyose bagize impungenge cyangwa kwikanga ikibi n’imyuka mibi ya Shaytwani bagomba guhita bayisoma ikabakiza.
IBYIZA BYA SURAT A-NAAS
A] ubwirinzi
-Intumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati: “Ni ukubera iki abantu batikinga (ikibi n’imyuka mibi) bakoresheje izi surah ebyiri[al-naas na falaq]! Rwose nta surah nziza ku bwirinzi nkazo.”
[📚Dur al manthur, Umz. 6 Urp. 415]
-Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (s) Imam Baqir (as) yaravuze ati:
“Uzagira indoto mbi mu ijoro, azahite asoma surat falaq na a-naas na ayatu kurusiyu.”
[📚Man laa yah’dhur’h al faqiih, Umz.1 Urp. 469]
-Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (s) Imam Baqir (as) yaravuze ati:
“Uzasoma surat falaq na a-naas mu ijoro mbere yuko asinzira, Imana izamurinda ibibi bya Shaytwani, n’uzazandika zombi akazihambira ku mwana we uwo mwana ntazegerwa n’imyuka mibi.”
[📚Al masabiih Kafa’ami, Urp. 461]
B] Ubuvuzi
Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (s)Imam Baqir (as) yaravuze ati:
“Rimwe Intumwa y’Imana yigeze kugira ububabare bukabije maze Malayika Djiblil na Mikael baraza nuko Djiblil yegera ahari umutwe na Mikael yegera ku maguru Djiblil asoma surat falaq naho Mikael asoma surat a-naas nyuma y’uko ibyo bibaye Intumwa yahise ikira.”
[📚Biharul Anwar, Umz 18 Urp 71]
C] Kubabarirwa ibyaha
Intumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati:
“Uzasoma surat al tawhid, a-naas na falaq inshuro cumi mbere yuko asinzira, azabarwa nk’uwasomye Qur’an yose kandi azababarirwa ibyaha bye byose kandi nagira amahirwe akagerwaho n’urupfu muri iryo joro azaba agiye nk’uwahowe imana.”
[📚Baladul amiin, Urp.33]