1. Surat Al-Faatihah
بِسْمِ اللَّهِ الرَّحْمَنِ الرَّحِيمِ
- Ku izina ry’Imana Nyir’impuhwe Nyir’imbabazi
الْحَمْدُ للّهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ
2. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya ALLAH, Nyagasani w’ibiremwa byose
الرَّحْمنِ الرَّحِيمِ
3. Nyir’impuhwe Nyir’imbabazi
مَالِكِ يَوْمِ الدِّينِ
4. Umwami w’umunsi w’ibihembo (w’imperuka)
إِيَّاكَ نَعْبُدُ وإِيَّاكَ نَسْتَعِينُ
5. Ni wowe gusa tugaragira ndetse ni wowe gusa dusaba ubufasha
اهدِنَا الصِّرَاطَ المُستَقِيمَ
6. Tuyobore inzira igororotse
صِرَاطَ الَّذِينَ أَنعَمتَ عَلَيهِمْ غَيرِ المَغضُوبِ عَلَيهِمْ وَلاَ الضَّالِّينَ
7. Inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abarakariwe cyangwa abayobye