BISMILLAHI RAHMAANI RAHIIM
وَمَنۡ خَفَّتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُم بِمَا كَانُواْ بَِٔايَٰتِنَا يَظۡلِمُونَ
Naho abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaba yoroshye; abo ni ba bandi bihombeje kubera ko bahakanaga amagambo yacu.
Surat al A’araf, 09.
___________
Khisaarat, ni ugutakaza igishoro n’inyungu icyarimwe.
UBUTUMWA:
__________
– Ku munsi w’imperuka hazaba hari ibipimo byinshi(iminzani.
– Ku munsi w’imperuka, kugira ibikorwa byiza bitaremereye ni igihombo gikabije(khisaarat). Tekereza noneho uzaba adafite n’ibyo bike(bitaremereye).
– Isi ni nk’isoko; aho imaani(ukwemera) ari urwunguko naho ubuhakanyi bukaba igihombo.
Ni byo koko kwirengagiza, umuhamagaro n’ibimenyetso na za gihamya by’intumwa n’abahanuzi, ni ukwirengagiza ukuri k’ubumuntu n’ishingiro ry’ukubaho kwa muntu no kwihuguza.
– Kutita no kwirengagiza ibimenyetso bya Allah, ni ukubihuguza. Ni ukuri kuko kudaha buri kintu agaciro kacyo ngo wubahirize ukuri n’imbibi zacyo ni ukugihuguza, kandi umusaruro w’amahugu ni igihombo gikomeye!