IBIHE BYA NYUMA
Ubwo umwuzukuru w’Intumwa y’Imana Muhammad s Imam Swadiq as yarimo abwira umunyeshuriwe ibizaranga ibihe bya nyuma, hari aho yageze aramubwira ati: “Igihe ibi bizaba byafashe indi ntera byashyizwe ku rwego rukomeye nta kabuza bizaba ari ibihe bya nyuma”.
- Igihe uzabona amahugu n’akarengane hose.
- Igihe ubusobanuro bwa Qur’an buzaba bwavanzwemo ibitekerezo bya bamwe.
- Igihe idini ya Allah izaba yarateshejwe agaciro.
- Igihe uzabona abanyakinyoma bateye imbere kurusha abanyakuri.
- Igihe abagabo bazaba bahagijwe n’abagabo n’abagore bahagijwe n’abagore bagenzi babo.
- Igihe uzabona abafite imani barahisemo guceceka.
- Igihe abato bazaba batacyubaha abakuru.
- Igihe ubuvandimwe buzaba bwaracitse.
- Igihe gucinya inkoro bizaba byarashyizwe imbere.
- Igihe ubunywi bw’inzoga buzaba bwarahawe intebe ku karubanda.
- Igihe inzira z’ibyiza zizacibwa maze hakimikwa izibibi.
- Igihe ibyaziririjwe bizagirwa ibiziruwe aho ibiziruwe bikagirwa ibiziririjwe.
- Igihe amategeko y’idini azakorwa hagendewe ku byifuzo bya bamwe.
- Igihe abantu bafite imani bazimwa ukuri kwabo kandi ntibabashe kubyinubira uretse mu mitima yabo.
- Igihe ibishoro bihambaye bizaba bishyirwa mu birakaza Allah.
- Igihe ruswa izaba yiganje mu butegetsi.
- Igihe abagabo bazaba bagurisha n’abagore babo.
- Igihe urusimbi ruzaba rwarashyizwe ku mugaragaro.
- Igihe hazaba hashyizweho ibishimisha bidakwiye hakanashyirwaho ingamba zikomeye zo kutabirwanya.
- Igihe abantu bazaba bakomerewe no kumva ukuri kwa Qur’an ariko bakumva ibinyoma by’abapfumu vuba cyane.
- Igihe umuturanyi azaba yubaha mugenzi we bitewe no gutinya ibiva ku rurimi rwe.
- Igihe abantu bazaba bajya gukora umutambagiro mutagatifu atari ukubera Allah.
- Igihe imitima y’abantu izaba yarakomeye nk’amabuye.
- Igihe abantu bazaba bafana umunyentsinzi batitaye ku buryo yayibonyemo.
- Igihe abagendera mu nzira za Halali bazaba bannyegwa hagashimagizwa abanyura mu nzira za haram.
- Igihe ibikoresho by’imiziki mibi bizaba byiganje no mu mugi wa Makkah na Madinah.
- Igihe abategeka ibyiza bakanabuza ibibi bazaba bagirwa inama ko ibyo bakora atari inshingano zabo.
- Igihe imisigiti izaba yuzuye abadatinya Allah.
- Igihe ikizaba kiraje inshinga abantu ari inda zabo n’ibiziri munsi.
- Igihe intambara z’ubutita zigamije kwica imico myiza zizaba ziganje.
- Igihe inyungu za benshi zizaba ziva mu kwibisha iminzani.
- Igihe hazaba hariho abantu batigeze batangira zakah imitungo yabo habe na rimwe.
- Igihe abantu bazajya bararana isindwe bakabyuka babyigamba.
- Igihe abantu bazajya bagambirira guhurira ahantu ari benshi bagamije ubusambanyi.
- Igihe abantu bazaba batanga imitungo yabo ahatari mu nzira za Allah byagera mu nzira za Allah bakifata.
- Igihe abantu bazaba batitaye ku bihe by’amasengesho…. Source:[Biharul Anwar umz 52 paji 256-260]