Umunsi umwe umuyobozi w’abemera Imam Ally (alayhi salaam) yanyuze ahantu ku irimbi maze asuhuza abariryamyemo (abitabye Imana) agira ati: “Amahoro ababeho yemwe abashyinguye muri iri rimbi! Mumenye ko ibibanza n’amazu byanyu nyuma yo gupfa kwanyu byabaye iby’abandi, kandi n’ubutunzi bwose mwari mufite nyuma yo gupfa kwanyu abantu bagiye babugabana. Nyuma yo kugenda kwanyu, abafasha banyu barongowe n’abandi. Aya niyo makuru twe tubafitiye hano ku isi! Ese mwe ahongaho muri amakuru mudufitiye ni ayahe?!”
Nuko mu mva haturuka ijwi risubiza Imam Ally (alayhi salaam) ariko nyiraryo akaba ataragaragaraga rigira riti: “Amahoro, impuhwe n’imigisha by’Imana bibe kuri wowe yewe muyobozi w’abemera! Amakuru twe dufite aha turi ni uko ibikorwa byose twakoze byaba ibibi cyangwa se ibyiza tubibona, Kandi ibyo twohereje hano mbere y’uko dupfa nibyo byatugiriye akamaro. Ikindi ni uko ibyo twasize tutohereje tugifite ubushobozi turi bazima, byatubereye igihombo gikomeye cyane!” Imam Ally (alayhi salaam) ahita abaza abari kumwe nawe ati: Iri ijwi ryasohokaga mu mva mwaryumvaga? Barasubiza bati: Yego; Imam ahita ababwira ati:”Kuva ubu mu gihe mukibifitiye ubushobozi mutegure impamba zanyu kandi mwitegure isi yindi izaza nyuma y’iyi ariyo akhera hamwe n’umunsi w’imperuka, kandi impamba nziza kuruta izindi, ni ukujya kure y’ibyo Imana nyagasani yatubujije.” [1]
_______________
[1] Twara’iful hikam, umuzingo 2, urp 363.
طرائف الحکم-ج2-ص 363