Intumwa y’Imana Muhammad (salallahu alayhi) iragira iti:

‎اِذاٰ سَقَي الرَّجُلُ امْرَأَتَهُ اُجِرَ

Iyo umugabo ahaye umufasha we amazi yo kunywa, abona ibihembo biturutse kwa Nyagasani ‎

كنز العمال، ج ٦، ص ٢٧٥-

آثار الصادقين، ج٧ ، ص ٤٧٩-

 Ibisobanuro:

🔵 Icyo intumwa yari igambiriye muri iyi hadith urebye ibyo abamenyi b’abasobanuzi bavuga ni ugushaka guhindura ibitekerezo bya bamwe muri twebwe bumva ko umugabo mu rugo nta kintu na kimwe agomba gukora ko umufasha we ariwe ugomba gukora byose no kumuzanira amazi yo kunywa birimo cyangwa buri kintu cyose ashaka ahita atuma umufasha we !

🔵 Ubuzima bw’abashakanye ni ubuzima bwo gufatanya hagati yabo, bivuze ko umwe ashobora gufasha uwo bashakanye mu bikorwa bimwe na bimwe dore ko n’intumwa yagiye ibigarukaho cyane kandi nayo yabikoraga.

🔵 Intego y’umugabo n’umugore ni uguhana ijuru hagati yabo babinyujije mu bikorwa, bivuze ngo uzi ubwenge yajya ashakira ibihembo kuwo bashakanye dore ko ari byinshi cyane urugero nko kumufasha, mu kumwitaho, mu kumufasha gukora ibadaa n’ibindi,…

Turasaba Imana ko yatworohereza mu gushyira mu bikorwa inshingano zacu uko bikwiye

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here