Intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) iragira iti:

يا مَعشَرَ الشَّبابِ، مَن استَطاعَ مِنكُمُ الباءَةَ فَلیَتَزَوَّج؛ فإنَّهُ أغَض‌ُّ لِلبَصَرِ. و مَن لَمْ یَستَطِع فَعَلَیهِ بالصَّومِ؛ فَإنَّهُ لَهُ وِجاءٌ

Yemwe rubyiruko, umwe muri mwe uzaba afite ubushobozi bwo gushaka azashake (azubake umuryango), kuko iyo umuntu ashatse birinda amaso ye kureba ibyaziririjwe (haramu); kandi utazaba afite ubushobozi bwo gushaka muri mwe ajye agerageza kwiyiriza(gufunga), kuko kwiyiriza bituma irari ry’umubiri riba rikeya.

Ibisobanuro:

▪Dufite indi hadith ivuga ko amaso ari imitego ya shitani; bityo rero urubyiruko rwakagombye kumenya aho shitani irutegera kugira ngo babone uko bayirinda kuko utamenye umwanzi ntiwamenya n’uko umwirinda.

▪Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi) iragira inama urubyiruko rufite ubushobozi gushaka hakiri kare kuko mu yindi hadith intumwa itubwira ko uwubatse urugo aba yujuje kimwe cya kabiri cy’idini ye.

_____________

كنزل العمّال: ج ١۶، ص ۲۷۲، ح ۴۴۴۰۷-

صحیح البخاري: ج٥، ص١٩٥٠ ح ٤٧٧٩-

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here