1. Ikiranga umuvandimwe mwiza

:(امام صادق (علیه السلام

أَحَبُّ إِخْوَانِي إِلَيَّ مَنْ أَهْدَى إِلَيَّ عُيُوبِي

Imam Swadiq (alayhi salaam) yaragize ati:

Umukundwa mu bavandimwe banjye ni wawundi umbwira inenge zanjye

Al-kaafi, umz 2, urp 639

2. Igituma umuvandimwe atuza

:الرسول صلى الله عليه و آله

  إنّ المؤمنَ لَيَسْكُنُ إلَى المؤمنِ كما يَسْكُنُ قلبُ الظَّمآنِ إلَى الماءِ البارِدِ

Intumwa y’Imana Muhamad (amahoro n’imigisha bimubeho n’abiwe ) yaravuze iti :

Umwemeramana aturiza mu mwemeramana mugenzi we nkuko umutima unyotewe uturishwa n’amazi afutse

– Al-nawadiru, umz 1, urp 8

3. Agaciro k’inshuti

الامام على عليه السلام

   أعجَزُ النّاسِ مَن عَجَزَ عنِ اكتسابِ الإخوانِ ، و أعجَزُ مِنهُ مَن ضَيّعَ مَن ظَفِرَ بهِ مِنهُم

Imam Ali (amahoro amubeho ) yaravuze ati :

Ikigwari mu bantu ni wawundi unanirwa gushaka inshuti naho ikigwari kurusha ibindi byose ni wawundi ubona inshuti ariko ntashobore kuyigumana

– Nahjul balagha, Hikmat ya 12

4. Agaciro k’umuvandimwe

:امام على عليه السلام

يا كُمَيلُ ، المؤمنونَ إخْوَةٌ ، و لا شيءَ آثَرَ عندَ كُلِّ أخٍ مِن أخيهِ

Imam Ali (Amahoro amubeho) yabwiye umuswahaba we ati:

Yewe Kumail abemeramana ni abavandimwe kandi nta kintu kiza imbere y’umuvandimwe wawe nk’ubuvandimwe

– Bihar Alanwar umzng wa 1, urup 269, Hadith ya 77

5. Ikiranga ubuvandimwe nyabwo

أَبَا عَبْدِ اَللَّهِ عَلَيْهِ اَلسَّلاَمُ يَقُولُ: اَلْمُؤْمِنُ أَخُو اَلْمُؤْمِنِ كَالْجَسَدِ اَلْوَاحِدِ إِنِ اِشْتَكَى شَيْئاً مِنْهُ وَجَدَ أَلَمَ ذَلِكَ فِي سَائِرِ جَسَدِهِ وَ أَرْوَاحُهُمَا مِنْ رُوحٍ وَاحِدَةٍ

Imam Swadiq (amahoro y’Imana amubeho) yaravuze ati :

Umwemera n’umuvandimwe w’umwemera mugenzi we ni nk’umubiri umwe iyo igice kimwe cyawo kibabaye ibindi bice bisigaye bigerwaho n’uburibwe kandi roho zabo ziva muri roho imwe

– Al-kaafi, umz 2, urp 166

6. Agaciro k’ubuvandimwe

 قال الرسول الله: اَلصَّدَقَةُ بِعَشرَةٍ وَالقَرضُ بِثَمانِيَةَ عَشرَةَ وَصِلَةُ الاِخوانِ بِعِشرينَ وَصِلَةُ الرَّحِمِ بِاَربَعَةٍ وَعِشرينَ؛

Intumwa y’Imana Muhamad (salallahu alayhi) yaravuze iti:

Gutanga swadaqa (ituro) bigira ibyiza icumi, kuguriza umuntu amafaranga utamukeneyeho inyungu bigira ibyiza cumi n’umunani naho kugirana umubano mwiza nabavandimwe (mu idini) bigira ibyiza makumyabiri kandi kudaca umubano hagati yabo mufitanye isano bikagira ibyiza makumyabiri na bine

-Al kafi umzng 4, urp10

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here