:رسول الله صلى الله عليه و آله
يُؤتى بِاَحَدٍ يَومَ القيامَةِ يوقَفُ بَينَ يَدَىِ اللّهِ وَ يُدفَعُ إِلَيهِ كِتابُهُ فَلايَرى حَسَناتِهِ فَيَقولُ: اِلهى لَيسَ هذا كِتابى فَاِنّى لا اَرى فيها طاعَتى! فَيُقالُ لَهُ: اِنَّ رَبَّكَ لا يَضِلُّ وَ لايَنسى ذَهَبَ عَمَلُكَ بِاغتيابِ النّاسِ ثُمَّ يُؤتى بِآخَرَ وَ يُدفَعُ اِلَيهِ كِتابُهُ فَيَرى فيهِ طاعاتٍ كَثيرَةً فَيَقولُ: اِلهى ما هذا كِتابى فَاِنّى ما عَمِلتُ هذِهِ الطّاعاتِ فَيُقالُ: لاَنَّ فُلانا اغتابَكَ فَدُفِعَت حَسَناتُهُ اِلَيكَ؛
Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha n’umuryango we) yaragize ati:
Ku munsi w’ibarura, bazazana umuntu imbere y’Imana Nyagasani maze bamuhe ibikorwa bye, gusa ntazigera abona ibikorwa byiza muri byo. Niko guhita agira ati: Nyagasani! Ibi rwose ntago ari ibikorwa byanjye! Kuko ntago ndi kubona ukugandukira kwange muri byo! Azabwirwa ati: Ntago Nyagasani wawe akosa, yewe ntanibagirwa. Ibikorwa byawe byabaye imfabusa kubera kuvuga nabi abantu mu gihe badahari (gheyba); Nuko haze undi muntu bamuhe ibikorwa bye hanyuma asangemo ukugandukira Nyagasani muri byo; niko guhita agira ati: Nyagasani ibi ntago ari ibikorwa byanjye kuko sinigeze nubahiriza uku kugandukira! Nuko azabwirwa ati: umuntu yarakuvuze udahari, nuko ibikorwa bye byiza urabihabwa.
– Jaami’ul akhbaar, urp 147