IKIBAZO
Ese iyo umuntu wakoze urugendo(rwujuje ibisabwa) atakoze amasengesho akiri mu rugendo, nagera aho aturuka azayishyura ayagabanyijemo kabiri (aha ni ku masengesho agira rakat enye) cyangwa azayasenga nkuko asanzwe ayasenga iyo ari murugo? Naba se afite ayo atasengeye mu rugo akaza gushaka kuyishyura ari ku rugendo, azayishyura ayagabanyijemo kabiri (atuzuye)?.
IGISUBIZO
– Umuntu utarakoze amasengesho ye ari mu rugendo, nagera aho aba azayishyura nk’ uko yari kuyakora iyo aza kuba ari mu rugendo. Ni ukuvuga ko amasengesho agira rakat enye azasenga rakat ebyiri.
– Umuntu utarakoze amasengesho ari aho aba, nashaka kuyishyura ari mu rugendo azayakora nk’uko yari kuyakora iyo aza kuba ari murugo (aho aba). Ni ukuvuga ko amasengesho ya rakat enye azakomeza kuyasenga ari rakat enye.