ABAHAMYA B’IBIKORWA BYACU KU MUNSI W’IMPERUKA
وَ مَنْ أَظْلَمُ مِمَّنِ اِفْتَرىٰ عَلَى اَللّٰهِ كَذِباً أُولٰئِكَ يُعْرَضُونَ عَلىٰ رَبِّهِمْ وَ يَقُولُ اَلْأَشْهٰادُ هٰؤُلاٰءِ اَلَّذِينَ كَذَبُوا عَلىٰ رَبِّهِمْ أَلاٰ لَعْنَةُ اَللّٰهِ عَلَى اَلظّٰالِمِينَ
Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma? Abo bazagezwa imbere ya Nyagasani wabo (ku munsi w’imperuka), maze abahamya (abahamya b’ibikorwa byabo) bavuge bati “Aba ni bo babeshyeye Nyagasani wabo!” Nta gushidikanya ko umuvumo wa Allah uri ku nkozi z’ibibi; (Hud:18)
KU MUNSI W’IMPERUKA HAZABA HARI ABAHAMYA BENSHI BAHAMYA IBIKORWA TWAKOREYE KWISI
1. ALLAH:
Niwe muhamya wa mbere w’ibikorwa byacu ku ko (Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.) (Surat hajj:17)
إِنَّ اَللّٰهَ عَلىٰ كُلِّ شَيْءٍ شَهِيدٌ
2.INTUMWA NTAGATIFU :
Intumwa nazo ni abahamya mu gihe cyacu intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa sallam) azaba umuhamya wacu
فَكَيْفَ إِذٰا جِئْنٰا مِنْ كُلِّ أُمَّةٍ بِشَهِيدٍ وَ جِئْنٰا بِكَ عَلىٰ هٰؤُلاٰءِ شَهِيداً
Bizaba bimeze bite igihe tuzazana umuhamya (intumwa) uturutse muri buri umma nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya kuri abo (watumweho)? (Surat Nissa’a:41)
3. ABA IMAM BAZIRANGENGE :
Ni nk’uko twabagize umuryango (Umat) wo hagati (ushyira mu gaciro) kugira ngo muzabe abahamya b‘abantu (surat Baqara:143)
…وَ كَذٰلِكَ جَعَلْنٰاكُمْ أُمَّةً وَسَطاً لِتَكُونُوا شُهَدٰاءَ عَلَى اَلنّٰاسِ
Ummat yo hagati ni bantu ki?
1- Qor’ani yerekana umma yo hagati nk’umuhamya w’ibikorwa, abo ni ngombwa bagomba kuzahamya ibikorwa by’abantu ku munsi w’imperuka.
2- Kuba umutanga buhamya bisaba ubumenyi n’ubutabera.
3- Abantu bose bose ba ummat ya rasul ntabwo bafite ubumenyi n’ubutabera.
Birahita byumvikana ko ari abantu runaka. Kubera iyo mpamvu, dusoma mu ma riwaya ko ibisobanuro bya ummat yo hagati ari aba Imam batagatifu kuko bafite ubumenyi kurusha abandi bantu n’ubutabera kandi bejejwe.
4. ABAMARAYIKA:
Ku munsi w’Imperuka, abamarayika babiri bazazana na buri muntu, umwe azamuyobora undi amubere umuhamya.
وَ جٰاءَتْ كُلُّ نَفْسٍ مَعَهٰا سٰائِقٌ وَ شَهِيدٌ
﴾Buri muntu azaza ari kumwe n’(umumalayika) amuyoboye ndetse n’(umumalayika) w’umuhamya. (surat Qaf:21)
5. ISI:
Ku munsi w’urubanza, isi izatanga amakuru yayo
يَوْمَئِذٍ تُحَدِّثُ أَخْبٰارَهٰا / الزلزلة، 4
Umunsi (isi) izavuga inkuru zayo(z’ibyayibereyeho (surat Zalzalat: 4).
6. UMUTIMA NAMA:
اِقْرَأْ كِتٰابَكَ كَفىٰ بِنَفْسِكَ اَلْيَوْمَ عَلَيْكَ حَسِيباً / الإسراء، 14
(Umuntu azabwirwa ati) “Soma igitabo cyawe! Uyu munsi wowe ubwawe urihagije kwibera umubaruzi (surat isra’a 14)
7.IBICE BY’UMUBIRI:
Ku munsi wurubanza, indimi namaboko n’ibirenge bizaba abahamya bibyo umuntu yakoze.
يَوْمَ تَشْهَدُ عَلَيْهِمْ أَلْسِنَتُهُمْ وَ أَيْدِيهِمْ وَ أَرْجُلُهُمْ بِمٰا كٰانُوا يَعْمَلُونَ / النور، 24
Umunsi indimi, amaboko n’amaguru byabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora.(Surat Nur:24)
8.IGIHE NACYO KIZABA UMUHAMYA :
Imamu Sajjad mu idua ya gatandatu ya Sahifa Sajjadia agira ati: Uyu munsi ni umunsi mushya aho umunsi w’Imperuka uzaba ari umuhamya w’ibyo dukora. (Idua ya 6 sahifat Sajjadia)
«هَذَا یَوْمٌ حَادِثٌ جَدِیدٌ، وَ هُوَ عَلَیْنَا شَاهِدٌ عَتِیدٌ»،
9. IBIKORWA : Ku munsi w’Imperuka, ibikorwa by’umuntu bizaboneka imbere bimwigaragarize.
، «وَجَدُوا مَا عَمِلُوا حَاضِرًا»
Al-Kahf:49