Ni ukubera iki Abashia batora (bavuga) Takbir inshuro eshatu nyuma ya buri sengesho?

Mu mategeko y’idini ni Mustahabu (igikorwa kitari itegeko umuntu akora akagihemberwa, atagikora ntabihanirwe) ko igihe umuntu arangije isengesho atora Takbir (avuga Takbir) inshuro eshatu kandi akazitora azamura ibiganza bye abigeza ku matwi agira ati:” Allahu Akbaru, Allahu Akbaru, Allahu Akbaru”.

Ese impamvu y’uko gutora Takbir inshuro eshatu ni iyihe?

Mukubaza impamvu zo gutora Takbir inshuro eshatu nyuma ya buri sengesho, umwe mu banyeshuri ba Imam Swadiq (alayhi salaam) yabajije Imam Swadiq(alayhi salaam) ati: ” Ni iyihe mpamvu ituma iyo abantu barangije gusali batora takbir inshuro eshatu kandi bakabikora bazamura ibiganza byabo?”.
Imam Swadiq (alayhi salaam) aramusubiza ati:” Ubwo intumwa y’Imana Muhammad (swallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) yari imaze gufata Makka, yo n’abasangirangendo bayo basengeye isengesho rya Dhuhuri kuri Kaaba hafi ya Hajar al-As’wad (Ibuye ry’umukara riri kuri Kaaba) nuko bamaze gusoza isengesho intumwa izamura ibiganza ( amaboko) itora Takbir inshuro eshatu mu ijwi riranguruye igira iti:” Allahu Akbaru, Allahu Akbaru, Allahu Akbaru”. Intumwa imaze kuvuga Takbir isoma iduwa ya Wahda,igira iti:

اَللهُ اَکبَر  اَللهُ اَکبَر  اَللهُ اَکبَر

Imana niyo isumba byose, Imana niyo isumba byose, Imana niyo isumba byose.

لا اِلهَ اِِلاَّ اِللهُ اِلهاً واحِداً و نَحنُ لَهُ مُسلِمونَ

Nta yindi mana iriho uretse Allah wenyine kandi natwe duciye bugufi munsi y’amategeko  yayo.

لا اِلهَ اِلاَّ اللهُ و لا نَعبُدُ اِلاَّ ایّاهُ مُخلِصینَ لَهُ الدّینَ وَ لوکَرِهَ المُشرکونَ

Nta yindi mana iriho uretse Allah. Nta wundi dusenga uretse we. Abiyejeje bafite idini(islam ) kabone n’ubwo ababangikanya mana batabyishimira.

لا اِلهَ الاَّ اللهُ رَبُّنا و رَبُّ ابائِنَا الاَوَّلینَ

Nta yindi mana iriho uretse Allah umugenga wacu twe, akaba n’umugenga wabo twakomotseho.

لا اِلهَ الاَّ اللهُ وَحدَهُ وَحدَهُ وَحدَهُ اَنجَزَ وَعدَهُ و نَصَرَ عَبدَهُ

Nta yindi mana iriho uretse Allah wenyine, wenyine, wenyine we wuzuza isezerano rye akanarokora umugaragira.

وَ اَعَزَّ جُندَهُ وَهَزَمَ الاَحزابَ وَحدَهُ فَلَهُ اَلمُلکُ و لَهُ الحَمدُ

Akanubahisha ingabo ze, akanakuraho udutsiko tw’abanzi wenyine. Ubutegetsi ni ubwe n’ishimwe n’ikuzo byose ni ibye.

یُحیی و یُمیتُ و یُمیتُ و یُحیی وَ هُوَ حَیٌّ لا یَموُتُ

Atanga ubuzima akanambura ubuzima, kandi yambura ubuzima akanasubiza ubuzima ( akanazura). We ahoraho ntajya avaho.

بِیَدِهِ الخَیرُ و هُوَ عَلی کُلِ شَیءٍ قَدیرٌ

Ahorana ibyiza kandi ashoboye byose.

Ubwo intumwa y’Imana Muhammad (swallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) yari imaze kuvuga Takbir eshatu ndetse imaze no kuvuga iduwa wa Wahda, yarahindukiye ireba mu mbaga y’abasilamu irababwira iti:” Izi Takbir eshatu ndetse n’iyi duwa ya Wahda ntimuzigere na rimwe mwibagirwa kubivuga nyuma y’amasengesho yanyu y’itegeko. Kubera ko kuvuga Takbir eshatu no kuvuga iyi duwa ya Wahda nyuma ya buri Salaamu isoza isengesho ry’itegeko, ni uburyo umwemera Mana akoresha ashimira Imana kandi yerekana ubuhambare n’imbaraga byayo, yo yatumye idini ya Islamu ndetse n’abasilamu batsinda idini y’ububangikanyamana ndetse n’ababangikanyamana n’abahakanyi”.

Aha niho kuvuga Takbir eshatu nyuma ya buri sengesho byaturutse . Kuvuga Allahu Akbaru bigaragaza ubuhambare bw’Imana kandi akaba ari itegeko ko isengesho ritangirwa na Allahu Akbaru ndetse bikaba na mustahabu (igikorwa kitari itegeko umuntu akora akagihemberwa, atagikora ntabihanirwe) ko risozwa na Allahu Akbaru.

_________________

– Mustadrak al-Wasailu: Umuz.5 urup.52.
– Al-Ur’watu al-Wuthqa: Umuz.1 urup.540.
– Wasailul-Shiah: Umuz.6 urup.452.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here