Iduwa ya Wahda (ubumwe)
اللهم صل على محمد وال محمد
Mana nyagasani ! Hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhammad n’urubyaro rwe.
لا اِلهَ اِِلاَّ اِللهُ اِلهاً واحِداً و نَحنُ لَهُ مُسلِمونَ
Nta yindi mana iriho uretse Allah wenyine kandi natwe duciye bugufi munsi y’amategeko yayo.
لا اِلهَ اِلاَّ اللهُ و لا نَعبُدُ اِلاَّ ایّاهُ مُخلِصینَ لَهُ الدّینَ وَ لوکَرِهَ المُشرکونَ
Nta yindi mana iriho uretse Allah. Nta wundi dusenga uretse we. Abiyejeje bafite idini(islam ) kabone n’ubwo ababangikanya mana batabyishimira.
لا اِلهَ الاَّ اللهُ رَبُّنا و رَبُّ ابائِنَا الاَوَّلینَ
Nta yindi mana iriho uretse Allah umugenga wacu twe, akaba n’umugenga wabo twakomotseho.
لا اِلهَ الاَّ اللهُ وَحدَهُ وَحدَهُ وَحدَهُ اَنجَزَ وَعدَهُ و نَصَرَ عَبدَهُ
Nta yindi mana iriho uretse Allah wenyine, wenyine, wenyine we wuzuza isezerano rye akanarokora umugaragira.
وَ اَعَزَّ جُندَهُ وَهَزَمَ الاَحزابَ وَحدَهُ فَلَهُ اَلمُلکُ و لَهُ الحَمدُ
Akanubahisha ingabo ze, akanakuraho udutsiko tw’abanzi wenyine. Ubutegetsi ni ubwe n’ishimwe n’ikuzo byose ni ibye.
یُحیی و یُمیتُ و یُمیتُ و یُحیی وَ هُوَ حَیٌّ لا یَموُتُ
Atanga ubuzima akanambura ubuzima, kandi yambura ubuzima akanasubiza ubuzima ( akanazura). We ahoraho ntajya avaho.
بِیَدِهِ الخَیرُ و هُوَ عَلی کُلِ شَیءٍ قَدیرٌ
Ahorana ibyiza kandi ashoboye byose.