Swafwan ibn Yahya wari umunyeshuli wa Imam Ridhwa (alayhi salam) atubwira inkuru y’ukuntu rimwe uwitwa Abu Qurat Muhadith (uyu ni umwe mu bamenyi ba hadith muri ahlusunna) yamusabye ko yamusabira kubonana na Imam Ridhwa (alayhi salam). Imam arabyemera ni uko Abu Qurat atangira kubaza Imam ibibazo bijyanye n’ibintu biri halali n’ibiri haramu mu idini ndetse n’ibijyanye n’amategeko y’idini ya Islam kugeza ubwo binjiye mu gice cya “Tauhid”.
Abu Qurat abwira Imam ati:” Numvise ihadith y’intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) ivuga ko Imana Nyagasani kubijyanye no kuyibona ndetse no kuvugana na yo yabigabanyije intumwa ebyiri ari zo: Intumwa y’Imana Mussa (alayhi salam) wavuganye n’Imana inshuro ebyiri ndetse n’intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) wayibonye inshuro ebyiri”. Imam Ridhwa (alayhi salam) aramubaza ati: “Ntabwo ari intumwa y’Imana Muhamad yazaniye abantu amakuru ayavanye kwa Nyagasani avuga ko:
لَّا تُدْرِكُهُ الْأَبْصَارُ
Amaso ntamubona (ntamuhetura) [Surah Al-Anaam (6):103]
لَا يُحِيطُونَ بِهِ عِلْمًا
Nyagasani ntibamumenya (ntibamuhetura) bakoresheje ubumenyi (ubwenge) [Suratu Twaaha (20):110]
فلَيْسَ كَمِثْلِهِ شَيْءٌ
Kandi nta gisa nawe. [Surah Ash-Shura (42):11]
Abu Qurat arasubiza ati: “Ni Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam)!!! Imam Ridhwa (alayhi salam) arongera ati: “None se bishoboka bite ko umuntu w’umugabo yabwira abantu ko abazanira amakuru ayavanye kwa Nyagasani, ayo makuru akaba avuga ko nta kibona gishobora kubona Imana, ko n’ubwenge budashobora gusobanukirwa Imana, ko ntacyo Imana isa nacyo yarangiza kubabwira atyo mu kandi kanya akababwira ko we yamaze kubona Imana, ko n’ubwenge bwe bwayisobanukiwe? Ese ntimugira isoni?”.
Imam ati: “N’abatagira idini batemera Imana ntibaragera ku rwego babaza ukuntu intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) hari ibyo yazanye akaba yaranyuranyije na byo”. Abu Qurat ati ariko muri Qor’an hari aho Imana igira iti:
وَلَقَدْ رَآهُ نَزْلَةً أُخْرَىٰ
Mu by’ukuri (Muhamad) yongeye no kuyibona ubundi.[Suratu An-Najm (53):13].
Imam Ridhwa (alayhi salam) aramusubiza ati: “Ubwo uzanye iyo ayat icyo yabonye kirahita kimenyekana”.
مَا كَذَبَ الْفُؤَادُ مَا رَأَىٰ
Umutima ntiwamubeshye ku byo wabonye [Suratu An-Najm (53):11]
Imam aravuga ati:” Imana muri Qor’an iragira iti:
لَقَدْ رَأَىٰ مِنْ آيَاتِ رَبِّهِ الْكُبْرَىٰ
Rwose yabonye ibihambaye mu bimenyetso bya Nyagasani we [Surah An-Najm (53):18].
Ibimenyetso bya Nyagasani bitandukanye na Nyagasani ubwe, kandi amaso aramutse amubonye n’ubwenge bwahita bugira ubumenyi kuri we. Mu gihe ari we wivugira ko nta bwenge bwamumenya. Icyo Intumwa y’Imana yagiye gukora mu ijuru gishimangirwa n’Imana muri Qur’an aho yagize iti:
سُبْحَانَ الَّذِي أَسْرَىٰ بِعَبْدِهِ لَيْلًا مِّنَ الْمَسْجِدِ الْحَرَامِ إِلَى الْمَسْجِدِ الْأَقْصَى الَّذِي بَارَكْنَا حَوْلَهُ لِنُرِيَهُ مِنْ آيَاتِنَا إِنَّهُ هُوَ السَّمِيعُ الْبَصِيرُ
Ubutagatifu ni ubw’uwajyanye umugaragu we nijoro amukuye kuri masjidul-haram amugeza kuri masjidul-aqswa yo twahundagaje imigisha impande zayo kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri we ni uwumva cyane, ubona cyane. [Suratul Israa (17):1]
Abu Qurat abaza Imam Ridhwa (alayhi salam) ati: “Noneho hadith navugaga urayihakanye?” Imam ati: “Igihe cyose iyo hadith itandukanye na Qor’an ndayihakana”.
Ihtijaaj cya Twabarsi Ahmad ibn Ali, umz 2.